Print

Oprah wari umugore wa nyakwigendera Katauti umusore uherutse kumurongora yihakanye umuryango we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 31 December 2018 Yasuwe: 3836

Dogo Janja na Irene Uwoya wamenyekanye cyane muri Sinema nka Oprah, batandukanye mu mezi make ashize kubera ubushyamirane bakunze kugira hagati yabo ndetse banashinjanya gucana inyuma.

Oprah yakunze kumvikana avuga ko kuva yashingiranwa n’uyu muraperi, ibintu byahindutse aho kumuba hafi nk’umugore we yigiraga mu bandi bagore bo kuruhande agashudika nabo ntatinye no kubimugaragariza.

Uyu muraperi atangaza ko ntacyo azi ku muryango w’uwo bigeze gushyingiranwa.

Mu kiganiro n’ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya, uyu mugabo yavuze ko nta makuru na make afite ku bijyanye n’umuryango w’uwahoze ari umugore we.

Yagize ati “ Mu muryango wanjye bitagenda neza. Bari Arusha kandi murabizi niho maze igihe kirekire mba. Ku muryango wa Irene, ntimugire icyo mubimbazaho.”

Oprah uzwi cyane muri filimi zo muri Tanzaniya yashakanye na Dogo Janja nyuma yo gutandukana n’Umunyarwanda nyakwigendera Ndikumana Katawuti.

Urugo rw’aba bombi ntirwarambye kuko bashyingiranwe mu ntangiro z’umwaka wa 2018 bakanatandukana muri uwo mwaka.