Print

Abakongomani bitabiriye amatora ya perezida bafite ubwoba bwinshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 December 2018 Yasuwe: 961

Imashini zikoreshwa mu gutora zagiye zitenguha abantu bigatuma habaho gutegereza cyane ndetse benshi mu bakongomani biriwe bafite umujinya cyane.

Amatora yararangiye mu bice bimwe na bimwe bya RDC aho benshi biteguye kureba umukuru w’igihugu wa mbere uzajyaho nta ntambara ibaye, bwa mbere mu mateka y’iki gihugu, nyuma y’ubwigenge mu mwaka wa 1960.

Aya matora agamije gushaka umuntu uzasimbura Joseph Kabila umaze imyaka isaga 17 ayobora igihugu cya RD Congo kuva muri 2001 asimbuye se Laurent warashwe.

Aya matora amaze imyaka 2 asubikwa kuko Kabila yarangije manda ye mu mwaka wa 2016 ariko akanama gashinzwe amatora CENI kakagenda kimura italiki yo gutora.

Byari biteganyijwe ko amatora atangira saa kumi n’imwe z’igitondo akageza saa kumi n’imwe za nimugoroba gusa mu mujyi wa Kinshasa haramukiye imvura ikomeye.

Abantu basaga miliyoni 40 nibo biyandikishije kuri lisiti y’itora muri RD Congo,aho abasaga miliyoni imwe na 300 bangiwe gutora bakigaragambya.

Ibyavuye mu matora bizatangira gutangazwa nyuma y’icyumweru gusa abakandida barimo Emmanuel Shadary batangaje ko bizeye intsinzi.

Abakandida batatu bagomba kuvamo uzaba perezida wa RD Congo ni Emmanuel Ramazazi Shadary uri mu ishyaka rimwe na Kabila PPRD,Felix Tshisekedi wa UDPS na Martin Fayulu wa ECiDé.