Print

Kaka yatangaje ikintu Cristiano Ronaldo yakoze kikamukora ku mutima ubwo bakinanaga muri Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 December 2018 Yasuwe: 5722

Kaka wakinannye na Cristiano Ronaldo imyaka 4 yose kuva muri 2009,yabwiye ikinyamakuru SporTV Brazil,ko yakozwe ku mutima n’ukuntu Ronaldo yaguriye telefoni 15 abakozi ba Real Madrid ubwo barimo bitegurira shampiyona mu mujyi wa Los Angeles.

Yagize ati “Twagiye gutegura umwaka w’imikino muri Los Angeles.Yasabye buri muntu wese gufata telefoni 15 kugira ngo tuzihe abakozi b’ikipe.Buri munsi yagaragazaga ubumuntu.Cristiano ni umuhungu ushimishije cyane.Buri munsi yagiraga Ubuntu ku rwego rwo hejuru bigatuma buri wese amukunda.”

Cristiano Ronaldo akunze kugaragaza ubumuntu kuko mu minsi ishize ubwo yari mu Bugereki yahaye abakozi bamwakiriye neza akayabo k’ibihumbi 17,850 ngo babigabane.

Ronaldo yagereye muri Real Madrid rimwe na Kaka muri 2009 gusa uyu munya Brazil ntiyahiriwe muri iyi kipe ahanini bitewe n’imvune ndetse n’umutoza Jose Mourinho ashinja kumwibasira akanga kumukinisha.



Kaka yavuze ko Cristiano Ronaldo ari umwe mu bakinnyi bagira ubumuntu cyane