Print

Umugore yarahiriye gukomeza kwiyongeresha amabere nubwo uruhu rwe rukomeje gushishuka kubera kwibagisha [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 December 2018 Yasuwe: 2395

Uyu mugore ukomoka muri Irlande,yavuze ko atazahwema kwiyongeresha amabere nubwo uruhu rw’ayo afite rwatangiye gushishuka nyuma yo kwiyongeresha amabere ku nshuro ya mbere.

Uyu mubyeyi w’abana 3 yavuze ko yifuza gukomeza kwiyongeresha amabere kugira ngo azace agahigo muri Irlande ndetse bimufashe kuba icyamamare.

Uyu mugore yatangarije ikinyamakuru Dublinlive ko amaze kwibagisha kabiri ndetse yiteguye gukomeza kongera amabere ye ndetse yifuza kujya kwisuzumisha hakarebwa impamvu uruhu rwe rukomeje gushishuka.

Yagize ati “Ni byiza kumera nkuko mbyifuza kuko nkunda kwifotoza cyane.Ndashaka ko amabere yanjye aba Manini.Sinkunda kubona umugore ufite umubiri udakurura abagabo.Ndifuza kwigarurira abagabo.Ndashaka kwandikwa mu mateka y’ibyamamare muri Irlande.”

Ava yavuze ko agiye kwiyongeresha amabere ariko abaganga bo mu gihugu cye batazongera kumukoraho.