Print

Caleb yahaye isezerano rikomeye abafana ba Rayon Sports nyuma yo kuva mu bihano

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 January 2019 Yasuwe: 4092

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports wavuye mu bihano by’imikino 5 yahawe nyuma yo gukubitira umufana mu kibuga I Nyagatare,yatangaje ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo buri mukino wose akinnye ajye atsinda igitego.

Caleb wakinnye umukino w’umunsi wa 12 batsinzemo Amagaju ibitego 2-1, agatsinda igitego kandi yaraherukaga mu kibuga ku mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzwemo na Kiyovu Sports 2-1,yabwiye abanyamakuru ko afite intego yo kujya atsinda igitego muri buri mukino azakina muri uyu mwaka.

Yagize ati “Narabivuze kandi ndongera mbisubiremo, sinshaka kuva mu kibuga ntatsinze igitego byibuze kimwe, nshaka ibitego kuko intego yanjye ni ukuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iyi shampiyona y’uyu mwaka."

Caleb umaze guhabwa amakarita 2 y’umutuku mu mikino ya shampiyona y’uyu mwaka,asigaje ikarita imwe y’umutuku imwe agahagarikwa burundu na FERWAFA nkuko itegeko rishya ribivuga.

Caleb afite ibitego 5 mu mikino 6 ya shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League amaze gukina.


Comments

Mukiza 1 January 2019

Icyo twifuza n’ugustinda kwa Rayon sport ntabwo ari igitego cya caleb harigihe yanga gutanga umupira kubandi yimva ko yastinda wenyine bigatuma arata ibitego byabazwe,ubwo subuhanga rero turabimugayira cyane!!!


[email protected] 1 January 2019

Ikinyabuupfura mbere ya byose nutakigira uzava mu Rwanda nka Hamisi cedrick