Print

Kaka yatangaje ubugome bukomeye yakorewe na Jose Mourinho muri Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 January 2019 Yasuwe: 4249

Kaka uherutse gusezera umupira w’amaguru afite imyaka 35,yabwiye ikinyamakuru SporTV ko Jose Mourinho yangije ubuzima bwe nk’umukinnyi wa ruhago kuko nyuma yo kuvunika mu mwaka we wa mbere muri Real Madrid,yimwe umwanya na Jose Mourinho birangira asohotse muri Real Madrid.

Yagize ati “Ibibazo bibiri nagize muri Real madrid n’imvune ndetse n’umutoza Jose Mourinho.Namaze imyaka 3 ndwana intambara kugira ngo Mourinho angirire icyizere biranga.Niyo mahitamo ye ntacyo nari kubikoraho.Namaze amezi 6 ndakina ngarutse Mourinho anyima umwanya wo gukina.Nabaye umunyamwuga ndetse niyo nasubira muri Real Madrid imiryango yaba ifunguye."

Jose Mourinho yimwe Kaka umwanya kandi yarageze muri Real Madrid aguzwe akayabo ka miliyoni zirenga 50 z’amapawundi,amusimbuza Mesut Ozil wari uturutse muri Werder Bremen.

Kaka yageze muri Real Madrid muri 2009 nyuma y’igihe kinini akinira AC Milan yafashije gutwara UEFA Champions League 2007 ndetse anegukana Ballon d’Or muri uwo mwaka.