Print

Umunyeshuli yaguye mu mugezi arapfa ubwo yarimo yifata selfie [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 January 2019 Yasuwe: 2952

Uyu musore yaguye mu mugezi witwa Bhimkund uherereye mu ntara ya Odisha ubwo yarimo ashaka agafoto gasoza umwaka wa 2018 ko gushyira kuri Instagram.

Mu mashusho yashyizwe hanze n’abantu bari hafi aho bahuruye baje gushaka uko bamutabara,yagaragaje uyu musore ari kugerageza koga kugira ngo ave muri uyu mugezi wa Bhimkund ariko ntibyakunda kuko uyu mugezi wihutaga cyane wakomeje kumutwara.

Kugeza ubu ntabwo umurambo w’uyu musore uraboneka nubwo ubuyobozi bw’iyi ntara bwagerageje gukora ibishoboka byose kugira ngo ashyingurwe.

Uyu munyeshuli yanyereye ku manga yari ahagazeho ubwo yari yasohokanye na bagenzi be bagiye kwifotoreza kuri uyu mugezi uri munsi y’imanga.

Mu myaka 6 ishize abantu barenga 250 hirya no hino ku isi bamaze gupfa bagerageza kwifata ama selfies nkuko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyitwa All India Institute of Medical Sciences (AIIMS) gikorera mu mujyi wa Delhi mu Buhindi.