Print

Kanye West yihanije Drake watangiye gukurikira umugore we Kim Kardashian kuri Instagram

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 January 2019 Yasuwe: 1732

Kanye West w’imyaka 41 yamenye ko uyu muraperi mugenzi we yakanze Follow kuri Instagram ya Kim Kardashian birakaza cyane uyu mugabo niko kumuha gasopo.

Kanye yagize ati “Kunda buri wese ariko ntiwibeshye ngo ukurikirane (follow) umugore wanjye kuri Instagram.Ninde waguhaye igitekerezo cyo gukurikira umugore wanjye kuri Instagram?.Uyu mugabo ntabwo ari inshuti.Nta muntu mfitanye nawe amakimbirane gusa nshishikajwe n’umuryango wanjye ndetse niteguye kuwukura muri uyu mwanda.Sinumva ukuntu umuntu mwaba mutumvikana agakurikira umugore wawe kuri Instagram.”

Kanye West yihanije Drake ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize avuga ko atari azi ko Drake yatangiye gukurikira Kim muri Nzeri.

Drake yakoze mu jisho Kanye West mu ndirimbo yitwa In my Feelings aho yaririrmbye ko yaryamanye na Kim Kardashian bituma batangira guterana amagambo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru.



Kanye West yahaye gasopo Drake wakurikiye Kim Kardashian ku mbuga nkoranyambaga