Print

Icyifuzo cya Kizito Mihigo mu mwaka wa 2019 cyatunguranye

Yanditwe na: Martin Munezero 2 January 2019 Yasuwe: 20938

Kizito Mihigo wari umaze igihe afungiwe muri gereza ya Nyarugenge yarakatiwe gufungwa imyaka 10,ariko akaza kugirirwa imbabazi na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akarekurwa, Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter,Kizito yavuze ko umwaka wa 2018 waranzwe na bimwe mu bikorwa bibi, bityo akifuza ko uwa 2019, wazaba uw’urukundo n’ituze.

Yagize ati “Umwaka ushize wa 2018, waranzwe n’ubugome butandukanye ahantu henshi ku isi: Iterabwoba, intambara, ibitero by’ubwiyahuzi n’ibindi. Dusenge 2019 izabe umwaka w’Ituze, Amahoro, Ubwubahane, Ubworoherane, Ubutagoma, Ubuvandimwe, Imbabazi, Ubwiyunge, umwaka w’Urukundo!.

Ku wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2018, nibwo hasohowe itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri, yari iyobowe na Perezida Kagame. Ririmo ko Kizito Mihigo n’izindi mfungwa zisaga ibihumbi bibiri zafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida.