Print

Unai Emery yahaye ubutumwa abafana ba Arsenal bamuvugirije induru asimbuje Lacazette

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 January 2019 Yasuwe: 2377

Ku munota wa 75 nibwo umutoza Unai Emery yakuye mu kibuga Alexandre Lacazette wari watsinze igitego,amusimbuza Aaron Ramsey,gusa benshi mu bafana ba Arsenal barebye uyu mukino bavugirije induru uyu mwanzuro byatumye uyu mutoza abasaba kumureka agakora akazi ke.

Yagize ati “Kuri uriya munota twari dukeneye guhindura kugira ngo tugire imbaraga hagati mu kibuga.Nkeneye gukora akazi kanjye.Lacazette yakoze neza ndetse yatsinze n’igitego ariko twari dukeneye umukinnyi wo kubuza Seri gukina kandi Ramsey niwe wari kudufasha.”

Lacazette amaze iminsi agaragara atishimiye ibyemezo by’umutoza Emery byo kumusimbuza kare aho yagaragaye ari kwitonganya ndetse agakubita uturindantoki yari yambaye mu mikino yashize.

Abakunzi ba Arsenal ntibishimiye ukuntu Emery yashyize ku ntebe y’abasimbura Lacazette ukora cyane mu kibuga iyo yahawe umwanya mu mukino Arsenal yatsinzwemo ibitego 5-2 na Liverpool.


Unai Emery yasabye abafana ba Arsenal kumureka agakora akazi ke