Print

Ndahimana wakorewe ibitangaza n’abagiraneza nyuma yo gusezerana yambaye Kambambili yahaye ubutumwa bukomeye abafite ubukene bukabije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 January 2019 Yasuwe: 3989

Ndahimana Narcisse yihanganishije abanyarwanda bari mu bukene bukabije nk’ubwo yari amazemo imyaka myinshi,ababwira ko Imana itibagirwa abantu bayo ndetse nabo isaha yabo izagera.

Yagize ati “Abari mu buzima budashimishije nabaha ubutumwa bwo kwizera no kwihangana. Burya ntabwo Imana yibagirwa abantu bayo ahubwo isaha iba itaragera. Icyo nababwira rero ni ukwihangana kuko ubuzima ubufata uko ubuhawe hagira igihinduka ukaba urasubijwe”

Ndahimana yavuze ko umwaka wa 2018 wamubereye umwaka w’ impinduka, n’ umugisha ndetse yizeye ko uwa 2019 uzamubera umwaka w’ icyizere, ibitarahindutse muri 2018 bigahinduka nko mu mezi 4 cyangwa 6.

Uyu mubyeyi w’abana batatu aracyari mu byishimo by’ ubukwe budasanzwe n’abagiraneza tariki 30 Ukuboza 2018,yambaye costume nziza cyane ndetse n’umufasha we aberewe mu myenda y’abageni.

Ndahimana n’umugore we Mutuyemariya Consilie batuye mu karere ka Muhanga mu murenge wa Shyogwe,baciye ibintu ku wa 30 Ugushyingo umwaka ushize ubwo bajyaga gusezerana uyu mugabo yambaye kambambili,inkuru ye ikora benshi mu bagiraneza ku mutima bateranya miliyoni zisaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda,aho kugeza ubu yamaze kugurirwa inzu nziza iri mu gipangu ya miliyoni 3 n’ibihumbi 700.




Ndahimana yabwiye abari mu bukene nk’ubwe gutegereza isaha y’Imana