Print

Ubusinzi bukabije, gushaka kurwana hagati ya Jay Polly na Bull Dogg no kuririmba ururimi rutava mu kanwa nibyo byaranze aba bahanzi mu Gitaramo cyo kwakira Jay Polly wari uvuye muri gereza[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 2 January 2019 Yasuwe: 5430

Iki gitaramo cyo kwakira Jay Polly cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ku bunane, cyabereye mu kabyiniro ka Wakanda Villa kari Kabeza mu mujyi wa Kigali, cyari kiyobowe na Ally Soudy usanzwe aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika arriko ubu akaba ari mu Rwanda.

Bull Dogg na Jay Polly bari basinze ku rwego rwo hejuru ku buryo no guhagarara ahantu hamwe byari ihurizo rikomeye kuri aba baraperi, Bull Dogg yagiye ku rubyiniro ariko agaragaraho isindwe rikabije, byabaye ngombwa ko bamukura ku rubyiniro maze Ally Soudy agenda amurandase amujyana mu byicaro.

Bull Dogg akigera mu byicaro bye yahise ahindura ajya kwicara aho Jay Polly yari yicaye, mbere yuko Jay Polly ajya ku rubyiniro aba basore babanje guterana amagambo banafatana mu mashati bakizwa nabari bicaye aho aba bahanzi bari bicaye.

Jay Polly wari uri kwakirwa yagiye ku rubyiniro ariko ubona nta gatege kubera gusinda, yageze ku rubyiniro aririmba rutava mu kanwa ndetse adandabirana bigera naho bamukura ku rubyiniro adashoboye.kuko babonaga.

Abafana baba bahanzi baririmba injyana ya Hip Hop batashye bijujutira imico aba bahanzi bagaragaje ku buryo hari n’abavugaga ko bababaye ku buryo bukomeye.

Uretse Bull Dogg na Jay Polly baririmbye muri iki gitaramo, hanaririmbyemo Jack B, Edouce Softman, Khalfan, Queen Cha na Safi Madiba.


Comments

Theos 3 January 2019

Yewe ubanza i mageragere ari ukubacumbikira Atari ukubagorora? Bajye babatwara hahandi bambuka mu Nazi ubanza ariho sawa! Ubu se umuntu amara amezi 6 muri gereza akaza adahindutse? Bamuhe refresher.