Print

Nicki Minaj yaciye ibintu kubera amashusho yashyize hanze umukunzi we ari kumurigata ibirenge [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 January 2019 Yasuwe: 2813

Nicki Minaj aherutse guca ibintu ubwo yatangazaga ko ari mu rukundo n’uyu Kenneth Petty wafunzwe azira kwica umuntu no gufata ku ngufu,byakurikiwe no kugaragara uyu musore ari kumurigatira ibirenge muri pisine.

Kenneth Petty na Nicki Minaj bagaragaye bari mu buryohe bw’urukundo ndetse bari gusomanira byimbitse muri pisine.

Nicki Minaj w’imyaka 36 uzwiho guhindura abagabo nk’uhindura imyenda,yeretse abamukurikira kuri Instagram bagera kuri miliyoni 97 ko ameranye neza n’uyu mukunzi we mushya utarishimiwe kubera ibyaha yakoze mu myaka yashize.

Aba bombi bagaragaye bari mu rukundo rwimbitse ndetse bari gukorakorana nk’abagiye gutera akabariro,nkuko bigaragara muri aya mashusho.

Bimaze iminsi bivugwa ko Nicki Minaj yifuza kubyara umwana aho ibinyamakuru bikomeye byavuze ko ari gupanga kubyarana n’uyu mugabo w’imyaka 40 bari mu rukundo.