Print

Umusore yakubise umukunzi we aramwangiza bikomeye amuhoye gushyira hanze amafoto akurura abagabo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 January 2019 Yasuwe: 3152

Uyu mukobwa wakubiswe mu Ugushyingo 2018, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yakubiswe n’uyu mukunzi we agakomereka bikomeye bibabaza benshi mu bari bamuteze amatwi.

Uyu mukobwa yavuze ko na nubu agifite ihungabana rikomeye yatewe no gukubitwa bikomeye n’uyu muherwe w’umukunzi we babanaga mu mujyi wa Florida muri USA.

Uyu mukobwa yabaye nyirakazihamagarira,ubwo yashyiraga hanze ifoto ikurura abagabo,yagaragazaga imiterere ye, birakaza uyu musore watinyaga ko bamumutwara niko kumukubita bikomeye,ahungira mu bwogero ndetse ahamagara polisi iza kumutabara.

Benshi mu babonye amafoto agaragaza ukuntu uyu mukobwa yakubiswe bikomeye ndetse agakomereka ku mutwe,basabye inzego zibishinzwe kumurenganura bagata muri yombi uyu musore wamukubise.

Uyu mukobwa yabwiye abanyamakuru ko gushyira hanze amafoto agaragaza imiterere ye bitagombaga gutuma ahohoterwa.






Gentz yakubiswe n’umukunzi we amuhoye gushyira hanze ifoto yambaye utwenda two kogana


Comments

Franco 3 January 2019

Aha muratubeshye amafoto arashushanyije ni gute yakomeretse amaso yombi mu bihe bitandukanye? Hamwe agaragara yakomeretse ku jisho ry’iburyo ubundi mukamerekana yakomeretse ku ry’ibumoso.