Print

Musanze FC yitegura gucakirana na Rayon Sports yirukanye abatoza bayo babiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 January 2019 Yasuwe: 2685

Musanze FC yaguze abakinnyi bakomeye ndetse ikazana n’umutoza uri mu ba mbere mu Rwanda,Ruremesha Emmanuel,yari imaze iminsi itsindwa ku buryo bukomeye ariyo mpamvu ubuyobozi bwayo bwahisemo kwirukana aba bagabo 2.

Musanze yaherukaga gutsindwa na Sunrise FC ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona uheruka,yicaye ishaka umuti w’ikibazo cyatumaga itsindwa umusubirizo niko guhitamo gutandukana na Billy ndetse na Radjab bari bungirije Ruremesha,bamusigira inshingano zo kwishakira abamwungiriza.

Musanze FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 11 yabonye mu mikino 11 imaze gukina Yatsinze inshuro 3 gusa, inganya imikino 2 itsindwa imikino 6.

Musanze FC iri mu makipe ahembera igihe, yirukanye abatoza bayo bungirije barimo bayifasha kwitegura umukino igomba kwakiramo Rayon Sports tariki 6 Mutarama 2018.