Print

Mukunzi Yannick yateye imitoma umukunzi we ku munsi w’isabukuru ye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 January 2019 Yasuwe: 5676

Yannick ukunze kubwira Iribagiza utugambo turyohereye,yamufashije gutangira neza umwaka wa 2019 amutaka ku buryo bukomeye ku munsi w’ejo Taliki ya 01 Mutarama 2019 ubwo yizihizaga isabukuru ye.

Yagize ati “Mukunzi,ndi umunyamugisha kuba ngufite mu buzima bwanjye.Ni wowe wenyine rukundo rwanjye kandi mpora mbishimira Imana.Nkwifurije isabukuru nziza.Nzagukunda iteka ryose.”

Mukunzi Yannick na Iribagiza Joyce bafitanye umwana w’umuhungu ndetse ntibajya bahisha urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Mu minsi ishize Iribagiza Joyce yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko adaterwa ubwoba n’abakobwa b’ikimero (slayqueens) biruka kuri Mukunzi Yannick aho yemeje ko yamaze gufata umutima we bugwate.

Mukunzi Yannick ni umwe mu bakinnyi bakunzwe mu Rwanda ndetse hari bamwe mu bakobwa bagiye barizwa no gushaka guhura nawe,abandi bakerura ko bamukunda.