Print

Umuhanzikazi Sandra Miraj wakubiswe na Nelly umugore wa Bull Dogg yagize icyo abivugaho aba ari nawe usaba imbabazi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 3 January 2019 Yasuwe: 2807

Sandra Miraj na Nelly, umugore wa Bull Dogg, barwanye mu gicuku cyo ku itariki ya 1 ishyira ku ya 2 Mutarama 2019 ubwo bari mu gitaramo cyo guha ikaze umuraperi Jay Polly wari uvuye mu buroko.

Ubwo Bull Dogg yari ku rubyiniro aririmba, mugenzi we Sandra Miraj yamusanzeyo amubyinisha asa n’umwegereye cyane umugore w’uyu muraperi wari hafi aho abibonye arasharirirwa cyane asatira Miraj bararwana.

Sandra Miraj yabandagaye hasi mu kabari ka Wakanda ari naho iki gitaramo cyabereye ahaguruka abifashijwemo n’abantu bari bamweregereye, wabonaga ku maso nta mbaraga afite, benshi bakaba baraketse ko yari yananijwe n’inzoga.

Uyu mukobwa yanditse kuri Instagram asaba imbabazi ku bw’iki gikorwa afata nk’ikigayitse mu maso y’abakibyiruka bamugwa mu ntege.

Yagize ati “Njyewe Sandra Miraj, nsabye imbabazi ku gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 2 Mutarama 2019, ubwo nishimanaga n’inshuti akaba n’umuhanzi mugenzi wanjye ubwo yari ku rubyiniro aririmba. Ndabizi neza ko mwese muzi ibyabaye, ntabwo ari urugero rwiza kuri barumuna bacu na basaza bacu bato.”

“Nsabye imbabazi nkomeje kandi mbikuye ku ndiba y’umutima.”