Print

Diamond Platnumz yatangaje impamvu abahanzi bo muri Tanzania basariye abakobwa bo muri Kenya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 January 2019 Yasuwe: 2991

Ubwo Diamond yataramiraga abanya Kenya ku wa mbere w’iki cyumweru mu bitaramo yise “Wasafi Festival” yavuze ko yarongoye abakobwa benshi ariko abo muri Kenya bamwemeje ndetse na bagenzi be barimo Alikiba na Ben Pol bayobotse iyo soko yo muri Kenya kubera ubuhanga bw’abakobwa bo muri iki gihugu mu buriri.

Yagize ati “Bantu bo muri Kenya reka mbabwire ikintu mutazi.Mufite abakobwa beza.Ni abahanga cyane mu gitanda ndetse baryohereza abagabo.Niyo mpamvu muri kubona abahanzi ba Bongo turi kumanuka ku bwinshi tuje gushaka abagore muri Kenya.”

Ibi Diamond yabishimgiye ahanini ku kuba ari mu rukundo n’umunyamakurukazi Tanasha wo muri Kenya ndetse na Alikiba aherutse gutandukana n’umukinnyi wa filimi Jokate Mwengelo ajya gushaka umunya Kenyakazi witwa Aminah Rakesh.Ben Pol nawe ari hafi gushyingiranwa n’umunya Kenyakazi witwa Anerlisa Muigai.

Diamond yavuze ko abahanzi ba Bongo Flava basariye abanya Kenya kubera ko bitwara neza mu buriri