Print

Louise Mushikiwabo yatangiye kuyobora OIF ku mugaragaro [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 January 2019 Yasuwe: 1812

Louise Mushikiwabo wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ndetse n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda , yatowe mu mpera z’umwaka ushize yanikiriye bikomeye umunya Canada Michaelle Jean.

Mushikiwabo yatowe ku bwiganze bw’amajwi 40 mu matora yabereye i Yerevan muri Armenia taliki ya 12 Ukwakira umwaka ushize.

Mushikiwabo yahawe ikaze ku biro by’uyu muryango biherereye I Paris ndetse ahita atangira akazi kuri uyu wa Gatatu taliki ya 03 Mutarama 2019.