Print

Mwiseneza Josiane yageze i Kigali ashyirishirizwaho inyogosho nshya yavugishije benshi ihagaze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 January 2019 Yasuwe: 18503

Mwiseneza Josiane umukobwa ufite nimero 30, watorewe mu Ntara y’Uburangerazuba nyuma yo kugenda urugendo rungana na Kilometero 10 kugira ngo agere aho yari kwiyamamariza i Rubavu,amakuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO nuko uyu mukobwa ubu yamaze kugera mu mujyi wa Kigali ari naho yakoreshereje umusatsi binavugwa ko ari umwe mu banyamakuru bakorera kuri Televiziyo imwe ya hano mu Rwanda tutabashije kumenya amazina ye.

Umusore w’umuhanzi uzwi ku izina rya BNG ukorera muri Saloon iherereye Inyamirambo kuri Cosmos izwi nka ’Fofo Saloon’ yabwiye ikinyamakuru UMURYANGO ko yagiye kumva yumva telefone irasonnye ahamagawe n’umunyamakuru atabashije kumenya izina rye,amubwira ko agiye kumwoherereza umwe mu bari guhatanira ikamba rya Nyampinga maze amusokoze umusatsi.

Inyogosho na MakeUp bya Mwiseneza Josiane bikomeje kuvugisha benshi

BNG ngo yatunguwe no kubona ari MWISENEZA Josiane kuko ngo yarasanzwe amubona ku mbuga nkoranyambaga ariko ataramubona amaso ku maso,niko guhita yifuza kuba yakwifotozanya nawe akimara kumukorera umusatsi.

Tubajije BNG inyogosho Mwiseneza Josiane yashyizeho amafaranga ihagaze,yatubwiye ko yamutwaye amafaranga ibihumbi icumi by’amanyarwanda ’10,000’ ndetse ko aya mafaranga ari uwo munyamakuru wayamwishyuye akoresheje Mobile Money.


Comments

Turatsinze Seth 9 January 2019

woe josiane tukuri inyuma


5 January 2019

Apuu iyo yigumanira naturel ye


[email protected] 4 January 2019

uyu mwana mutangiye kumwiica rwose, mumufashe neza acye ase neza ariko mutashyiraho ibintu bimu surchargea vraiment! bene ibi si byiza na gato ! dushobora kumuha coiffe zitarimo ibikabyo nziza kdi zikamubera, mukamuha amavuta meza atari mukorogo kdi atari na gikotoro, agakaraba agacya, ibyo kuri we birahagije kuko ubwiza arabufite!


JADOS 4 January 2019

COURAGE JOSIANE WACU


JADOS 4 January 2019

COURAGE JOSIANE WACU


Elise 4 January 2019

waaaouh Josianne araka kabisa