Print

Umugabo yafashwe n’umugore we ari gusambanya umukobwa wabo w’imyaka 8

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 January 2019 Yasuwe: 3734

Uyu mugabo yatabawe na polisi agiye kwicwa n’inkoni z’abaturanyi be niko guhita ajyanwa gufungirwa kuri polisi kubera umutekano we.

Uyu mugabo yahuye n’uruva gusenya ubwo umugore we yagarukaga avuye ku isoko agasanga ari gusambanya umukobwa wabo w’imyaka 8 yari yamusigiye ahamagara abaturanyi ku bwinshi baramukubita hafi no kumwica.

Umukuru wa polisi yo muri aka gace witwa Wilson Kosgey yavuze ko uyu mugabo ari guhatwa ibibazo ndetse agomba gushyikirizwa urukiko kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 04 Mutarama 2019.

Biravugwa ko uyu mugabo yari yafashe ku gasembuye kakamushyushya ariyo mpamvu yatumye afata ku ngufu umwana we.


Comments

mazina 4 January 2019

Ubusambanyi nicyo cyaha kizarimbura abantu benshi kurusha ibindi ku munsi w’imperuka wegereje.Abantu babikora bashaka kwishimisha.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.