Print

Umusore yateye icyuma umukunzi we n’umusore basambanaga arangije yitwikira mu nzu hamwe nabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 January 2019 Yasuwe: 3501

Umusore ukomoka mu Bwongereza yagize ishyari ubwo yagwaga ku mukobwa bakundanaga ari gusambana n’undi musore mu birori byo gutangira umwaka,niko kubatera icyuma bombi arangije yitwikira mu nzu n’imirambo yabo.

Uyu musore ukomoka mu gace kitwa Kirton muri Lincolnshire,mu Bwongereza,yumvikanye ari gusakuriza umukunzi we ko nta wundi musore ukwiriye kumutereta uretse we, niko guhita afata icyuma arakimutera we n’umusore barimo bakorana imibonano mpuzabitsina, yitwikira hamwe nabo mu nzu ifite agaciro k’ibihumbi 350 by’amapawundi.

Polisi niyo yatangaje ko ikeka ko aba bantu batwitswe bari babanje guterwa ibyuma ndetse ko n’ukekwa kubica ariwe watwitse inzu barimo nyuma y’aho abandi bantu bari bayirimo muri ibi birori by’ubunani basohotse bagahunga.

Abanyeshuli batangaje ko umwe mu bantu baguye muri iyi nzu ari Billy Hicks w’imyaka 24 biganye ndetse yababwiye ko azitabira ibirori byo gutangira umwaka byagombaga kubera muri iyi nzu yatwitswe.

Umwe mu bantu bari muri iyi nzu wabashije guhunga ubwo uyu musore yayitwikaga,yavuze ko uyu musore utavuzwe amazina yahindutse umusazi nyuma yo gufata umukunzi we ari gusambana n’undi musore baziranye.

Yagize ati “Umusore watangije umuriro yari yasaze nyuma yo gufata umukunzi we ari kumuca inyuma ku musore basanzwe baziranye.yamubwiye ati Nta muntu ugomba kukuntwara.Ndatuma bibaho.”

Umugore w’imyaka 27 n’abagabo 2 barimo uw’imyaka 24 na 32 nibo polisi yemeje ko bahiriye muri iyi nzu mu ijoro rya taliki ya 01 Mutarama uyu mwaka gusa iracyari mu iperereza ku rupfu rwabo.




Comments

mahame 4 January 2019

Binyibukije rimwe umusore wigaga muli Turkey wigeze waje mu Holidays aryamana n’umukobwa bakinguye idirishya.Noneho haza umusirikare nawe waryamanaga n’uwo mukobwa,aza afite imbunda bose arabarasa barapfa.Imana itubuza gusambana kubera inyungu zacu.Soma Yesaya 48:18.Abantu baramutse bakurikije amategeko y’Imana dusanga muli Bible,Isi yagira amahoro menshi.Ibi byose byavaho:Intambara,ubwicanyi,akarengane,Sida,gereza,army and police,etc...
Ariko kubera ko kuva na kera abantu bananiye Imana uhereye kuli Adamu,Eva na Gahini,Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka.Bisome muli Ibyakozwe 17:31.Kuli uwo munsi wegereje,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Bisome muli Imigani 2:21,22.Hanyuma Isi ibe Paradizo.