Print

Umukobwa wa Eminem yaciye ibintu kubera amafoto yashyize hanze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 January 2019 Yasuwe: 4436

Uyu mukobwa w’imyaka 23 wabaye icyamamare kubera ahanini izina se yubatse,mu myaka irenga 20 amaze ari umuraperi,yifotoje yambaye utwenda two kogana bituma benshi bacika ururondogoro kubera uburanga bwe.

Eminem yagiye aririmba kenshi uyu mukobwa we ndetse yamuvunze mu ndirimbo 20 zirimo izakunzwe nka Stan, Mockingbird na When I’m Gone.

Eminem n’umugore we witwa Kimberly Scott basezeranye ubugira kabiri ndetse umubano wabo wavuzwe inshuro nyinshi mu binyamakuru mu myaka yashize.

Uyu mukobwa yagiye ashimira ibyo se Eminem na nyina Kimberly bamugejejeho birimo no kumufasha kurangiza amasomo muri 2014.