Print

Umugabo yaburiwe irengero nyuma yo gutwika nyina ari muzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 January 2019 Yasuwe: 2289

Uyu mugabo waburiwe irengero ukomoka mu karere kitwa Malkangiri mu Buhinde,yashwanye na nyina witwa Gita Mandal mu ijoro bigera mu gitondo cyo ku munsi w’ejo taliki ya 04 Mutarama 2019,bituma azabiranywa n’uburakari afata akajerekani kuzuye essence akamumenaho arangije aramutwika arashya aba umuyonga.

Nubwo uyu mugabo yatwikiye nyina mu muhanda,ntiyahise abona ubutabaza ngo bamuzimye ariyo mpamvu yahiye akaba umuyonga polisi ikahagera hasigaye ivu gusa.
Kugeza ubu,polisi iri guhiga bukware uyu mugabo Tapas Mandal kuko akimara gukora aya mahano yahise aburirwa irengero.

Abaturanyi babwiye polisi ko Mandas yakundaga inzoga ya Liquor cyane ndetse inshuro nyinshi yatahaga yasinze agakubita umugore we byatumye amuhunga yisubirira iwabo.Uyu mugabo yishe nyina bari bamaze iminsi babana nyuma yo kwahukana k’umugore we.