Print

Mwiseneza Josiane yaraguriwe n’umupfumu ikamba azegukana muri Miss Rwanda 2019[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 5 January 2019 Yasuwe: 6039

Mwiseneza yavuzwe cyane ubwo yajyaga guhatana mu karere ka Rubavu, yabanje gukora urugendo n’amaguru, akanagerayo yasitaye.

Yataramiweho na benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamunnyega, gusa hari n’abandi bamushimye ku bwo kwitinyuka no kwigirira icyizere yagaragaje , akarenga imbibi z’abavuga ko iri rushanwa ari iry’abana bo mu bakire.

Benshi biyemeje kumutera inkunga mu buryo bushoboka, yaba iy’amafaranga cyangwa kumutora, kugira ngo bamufashe kugera ku ntsinzi cyane ko ari yo ntego ye.

Mwiseneza Josiane mu isura nshya ifite ibirungo

Ibi ni byo umupfumu Rutangarwamaboko yahereye avuga ko uyu mukobwa adakwiriye kuva mu irushanwa amara masa kuko bitewe n’uko yamenyekanye cyane akwiye kuba Miss wakunzwe n’abaturage (Miss Popularity) cyangwa se muri iri rushanwa hatabayemo ibyo yise uburiganya akanegukana ikamba.

Ibi yabimuraguriye mu kiganiro asanzwe akora kuri Tv10.

Yavuze ko kuba yarashungewe na benshi ndetse hakaba hari abamushyigikiye bitanga ishusho y’uko abanyarwanda bamenye kwihitiramo.

Ati “ Ahantu hose si nanjye gusa kuko njyewe ibyo namututse naravuze nti niba nababikora bagira amanyanga bakaba batabikora neza ntabe Miss (Mwiseneza Josiane) kuko ubundi agomba kuba Miss rwose. Bitabaye ibyo ngibyo byibuza njye namututse kuba Miss Populaire, ni ukuvuga Nyampinga wa Rubanda kuko yagaragaje umutima w’i Rwanda.”

Umupfumu Rutangarwamaboko yatutse Mwiseneza Josianne kuba Miss Rwanda cyangwa Miss Popularity nyuma y’uko n’abandi bantu benshi bakomeje kwifuriza uyu mukobwa kugira rimwe mu makamba azatangwa yegukana.

Babigaragarije mu itora rimaze iminsi ribera ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda aho wakandaga Like ku ifoto y’umukobwa ushaka gutora, kugeza ubu itora ryafunzwe Mwiseneza ari we uri imbere mu majwi y’agateganyo kuri Facebook ari no muri 3 ba mbere bafite amajwi menshi kuri Instagram.

Biteganyijwe ko abakobwa 37 bahagarariye intara zose n’umujyi wa Kigali barahurizwa hamwe kuri uyu wa Gatandatu i Gikondo ahabera Expo ubundi bakarushanwa hakavamo abazajya mu mwiherero wa nyuma, umukobwa wagize Like nyinshi we ahita abona tike imujyana mu cyiciro cya nyuma.

Umupfumu Rutangarwamaboko waraguriye Mwiseneza kuba Miss, ntakozwa ibyo kwita Miss Rwanda izina rya ‘Nyampinga w’u Rwanda’.

Muri Gashyantare yavugiye kuri Radio 10 ko agasongero k’umusozi ari ko kawumenyekanisha kandi ko umutima w’inkumi usuzumwa n’inkanda.

Aya magambo ntabwo abantu bahise bumva icyo ashatse kuvuga maze umunyamakuru amubaza icyo ashatse kuvuga , Rutangarwamaboko asobanura ko ubwiza bw’umukobwa butagaragarira inyuma ahubwo ko ari mu mutima ndetse n’ibikorwa akora.

Umupfumu Rutangarwamaboko Ati “ Hambere Kugirango umuntu abe nyampinga mu Kinyarwanda ntabwo yiyamamazaga avuga ngo nzakora ibi , oya, ahubwo harebwaga ibikorwa yakoze ndetse n’imico ye , Bantu mutegura irushanwa rya Miss Rwanda munyumve neza mureke kwitiranya ibintu, ntabwo Miss Rwanda ari Nyampinga w’ u Rwanda”.

Uyu mupfumu ntiyatinye kuvuga ko abo bakobwa birirwa bamamazwa ku mbuga nkoranyambaga ngo babatore ari bo usanga bambaye imyenda idahesheje icyubahiro Imana y’I Rwanda. Ibi akaba yarabyise kwirirwa barindagira ngo bari kwamamazwa no kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga.

Icyo gihe Rutangarwamaboko yakomeje agira inama abategura irushanwa rya Miss Rwanda (Rwanda inspiration Backup), ko bakomeza ibikorwa byabo byo gutoranya Miss Rwanda ariko ntibakomeze kuvuga ngo ni Nyampinga ubereye u Rwanda, yanabahaye gasopo ko nibakomeza kubyita gutyo azavuga kandi ngo navuga bizabagira ho ingaruka.

Ibirori byo gutora Miss Rwanda 2019 bizaba tariki 26 Mutarama 2019 bibere i Kabuga ku Intare Arena, icyumba cy’imyidagaduro kiri mu nyubako ya FPR i Rusororo


Comments

Gruec 6 January 2019

Ubwo kakaba karabaye, abapfumu na pasiteri bagiye gutangira kwiyitirira uyu mwali "Mwiseneza Josiane". Nimusigeho kumwambika ibyo byasha byanyu kuko ababyeyi bamwaturiyeho akivuka bamwita "Mwiseneza, ubu rero iyo neza bamwaturiyeho Imana igiye kuyimukurikiza. Amen.


sibomana joseph 6 January 2019

Josiane arabikwiye ,ikindi turasaba uyumuco mubi wokwimakiya ,abakobwa bisiga amaraso kuminwa ,nibindi bisiga mumaso biteyisoni bihagarikwe ,turabisavye nyakwubahwa Président PAUL, hamwe na ministre w umuco ,twebwe biratubangamira plz ,nibabice nkuko baciye mukorogo kuko numwanda uraho wigendera


6 January 2019

Ahubwo arimo, aramutera umwaku navanaho imitwe yoguteza umwana abantu ngobazamugendeho kugirango ibyoyamuvuzeho babyice


gatare 5 January 2019

Pastors n’Abapfumu bagira aho bahurira habiri:Kubeshya no kurya amafaranga y’abantu.Mwibuke Bishop RUGAGI abeshya umukobwa ngo Imana yamweretse ko azaba Miss Rwanda.Kimwe n’ubuhanuzi bwa Pastors,ibi bya RUTANGARWAMABOKO ni "imitwe" ateka ngo abone amafaranga.Abahanuzi b’Imana bakoreraga Ubuntu kandi bakavuga ibintu bikaba byose.
Ninayo mpamvu twemera tudashidikanya ko UBUHANUZI bavuze butari bwaba buzaba nta kabuza,kuko babaga bayobowe n’umwuka wera.Dore bumwe mu buhanuzi dutegereje:Isi nshya izaba paradizo (2 Petero 3:13);Umuzuko w’abantu bapfuye bumvira Imana (Yohana 6:40);Kurimbuka kw’abantu batumvira Imana,naho abayumvira bakarokoka ku munsi w’Imperuka (Imigani 2:21,22);mu isi nshya,nta ndwara cyangwa urupfu bizabaho (Ibyahishuwe 21:4).


5 January 2019

RUTANGA RW’ AMA BRAS Ni Umugabo avuze iby’ukuri pe !!


isirikoreye 5 January 2019

Ariko namwe murakabya kweli!!!