Print

Nyuma yo gusambana n’umugabo w’abandi,uyu mukobwa w’imyaka 20 yahise asara

Yanditwe na: Martin Munezero 5 January 2019 Yasuwe: 16984

Brenda Atagana, watangaje iyi nkuru yavuze ko uyu mukobwa n’ uyu mugabo basambanye kuri noheli tariki 25 Ukuboza 2018, bukeye babona uwo mukobwa wo mu mujyi wa Douala yasaze.

Brenda yagize ati “Imana ni umukozi w’ umuhanga, umukobwa yasaze nyuma yo gusambana n’ umugabo wubatse. Uyu mukobwa w’ imyaka 20 yasambanye n’ uyu mugabo ubwo bari basohokanye muri lodge bagasakuriza abandi bitana amazina y’ abakundana”

Brenda yavuze ko uyu mukobwa wasaze ari inshuti ye, ngo yahoraga amuha gasopo ku bagabo b’ abandi akavunira ibiti mu matwi.