Print

Mu mafoto reba uburyo urukundo ruri kuvuza ubuhuha hagati ya Zari n’umusore mushya bari gukundana[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 5 January 2019 Yasuwe: 7572

Zari amaze iminsi iwabo muri Uganda aho yagiye gusoreza umwaka, mu birori bitandukanye uyu mugore yagaragayemo yakunze kuba ari kumwe n’uyu musore Williams Bugeme uzwi nka ‘Boss Mutoto’ bagiye bavugwaho kugirana umubano ukomeye.

Ibi byatumye ibitangazamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu bishimangira ko aba bombi baba bari mu rukundo rukiri ibanga dore ko uyu musore nawe ari umunyamafaranga kimwena Zari.

Ubwo aba bombi bavugwaga mu rukundo bwa mbere Zari yarabihakanye avuga ko babana nk’incuti gusa, ku rundi ruhande uyu musore Boss Mutoto we icyo gihe yararuciye ararumira ntiyagira icyo abivugaho.

Kugeza ubu aba bombi ntibaragira icyo batangaza ku mubano wabo wongeye kunugwanugwaho urukundo, gusa incuti zabo za hafi nazo zemeza ko bafite umubano wihariye.

Zari muri Uganda yari yajyanyeyo n’abana be batatu bakuru yabyaranye n’umugabo we wa mbere nyakwigendera Yvan SSemwaga naho abandi babiri batoya yabyaranye na Diamond bivugwa ko bari basigaye mu rugo.






Zari n’abahungu be bakuru


Comments

mazina 5 January 2019

ZARI ahora ahinduranya ABAGABO.Ibi babyita "kurya ubuzima".Ni ukwishimisha mu busambanyi,ntimukabyita ngo "bari mu rukundo".
Bibabaza Imana cyane.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.