Print

Rayon Sports yatsinze Musanze FC mu mukino wari ishyiraniro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 January 2019 Yasuwe: 3512

Rayon Sports yashakaga gushimisha abakunzi bayo ndetse no kurya isataburenge Mukura VS na APR FC ziyiri imbere,ikoze ibyo yasabwaga itsindira Musanze FC ku kibuga cyayo kiri mu bimeze nabi biba mu Rwanda.

Musanze FC yari imbere y’abakunzi bayo,yatunguye Rayon Sports ifungura amazamu hakiri kare ku munota wa 09 ku gitego cyiza yatsinze n’umutwe na Shyaka Philbert ku mupira mwiza yahawe na Eugene.

Nyuma y’iki gitego Musanze yabonye uburyo bukomeye ubwo Kikunda Patrick uzwi nka Kaburuta yasigaranaga n’umunyezamu mazimpaka Andre,umupira akawutera hanze gato y’izamu.

Ku munota wa 15 Rayon Sports yabonye uburyo bukomeye imbere y’izamu ubwo Mudeyi Suleiman yahinduraga neza umupira,usanga Caleb aho yari ahagaze,ahereza Hussein Habimana wateye umutwe umupira ukubita igiti cy’izamu ba myugariro ba Musanze FC birwanaho barawurenza.

Caleb wari muri uyu mukino yabonye amahirwe yo kwishyurira Rayon Sports ku munota wa 16 atera ishoti rikomeye ariko umupira unyura hejuru y’izamu.

Ku munota wa 19 w’umukino nibwo Rayon Sports yabonye coup Franc nziza ku isosa ryakorewe Jonathan da Silva, Bimenyimana Bonfils Caleb ayitera neza yinjiza igitego bituma yuzuza igitego cya gatandatu muri shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka.

Amakipe yombi yahise atangira kwigana ndetse nta bundi buryo bukomeye bwabonetse mu gice cya mbere byatumye amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Mu gice cya Kabiri nabwo amakipe yakinnye acungana ndetse Rayon Sports yashakaga amanota yo hanze igenda igorwa n’umukino byatumye abakinnyi bayo barimo Seif,Mugheni Fabrice na Nyandwi Saddam babona amakarita y’umuhondo.

Ku munota wa 82 Fabrice Mugheni yavuye mu kibuga avunitse bituma umutoza amusimbuza Mugisha Francois Mugisha Francois Master winjiye asanga mu kibuga Bukuru Christophe wari wasimbuye Raphael DaSilva wa Rayon Sports ku munota wa 77.

Ku munota wa 86 Mudeyi Suleiman wigaragaje cyane muri uyu mukino yibye umugono ba myugariro ba Musanze FC akata umupira mu rubuga rw’amahina Niyonzima Olivier Sefu wari wakinnye aca ku ruhande atsindira Rayon Sports igitego cya 2 cyayihaye intsinzi.

Rayon Sports yitwaye neza bituma inganya na MukuraVS amanota 25 gusa yagumye ku mwanya wayo wa 3 kuko izigamye ibitego 11 mu gihe mukura VS ifite 16.Aya makipe yombi ararushwa inota rimwe na APR FC ya mbere ifite 26.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi benshi barimo Bashunga Abouba, Iradukunda Eric Radu, Eric Rutanga, Mukunzi Yannick, Gilbert Mugisha, na Sarpong Michael bafite ibibazo by’uburwayi, biyongera kuri Manishimwe Djabel, Mutsinzi Ange Jimmy bari gushaka kwerekeza hanze, Abdul Rwatubyaye we ari mu bihano kubera amakarita atatu y’umuhondo.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
Musanze FC:

Umunyezamu: Ndayisaba Olivier

Ba myugariro: Dushimimana Jean, Hakizimana François, Habyarimana Eugene, na Shyaka Philbert

Abakina hagati: Valeur Nduwayo (c), Ismail Gikamba na Niyonkuru Ramadhan

Ba rutahizamu: Mugenzi Cedric, Barirengako Frank, na Kikunda Patrick

Rayon Sports:

Umunyezamu: Mazimpaka Andre

Ba myugariro: Saddam Nyandwi, Manzi Thierry (c), Hussein Habimana, Eric Irambona

Abakina hagati: Niyonzima Olivier Sefu, Donkor Prosper Kuka, Fabrice Mugheni

Ba rutahizamu: Bimenyimana Bonfis Caleb, Jonathan Raphael DaSilva, na Mudeyi Suleiman