Print

Jose Mourinho yanze akazi yahabwaga n’imwe mu makipe akomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 January 2019 Yasuwe: 4018

Muri iki cyumweru nibwo ikipe ya Benfica yirukanye umutoza wayo Rui Vitoria nyuma yo gutsindwa agasigwa amanota 7 na FC Porto bahora bahanganye.

Rui Vitoria wahaye Benfica ibikombe 2 byikurikiranya muri 2016 na 2017,yarirukanwe bituma abayobozi b’iyi kipe batangira gutekereza uko baha akazi Mourinho wigeze kubatoza mbere y’uko aba igihangange.

Jose Mourinho yavugwaga muri iyi kipe nyuma yo kwirukanwa mu ikipe ya Manchester United ariko biravugwa ko yabwiye ubuyobozi bwa Benfica ko urwego ariho rurenze iyi kipe.

Mourinho ategereje telefoni izaturuka kwa Florentino Perez wifuza kumuzana mu ikipe ya Real Madrid kugira ngo arangiza imishinga atasoje ubwo yirukanwaga muri 2013.

Hari amakuru avuga ko Jose Mourinho ashobora gusubira muri Inter Milan yahaye ibikombe bitatu mu mwaka wa 2010 gusa ,cyane ko ubuyobozi bw’iyi kipe burambiwe umutoza Luciano Spalletti udatsinda kandi ifite abakinnyi bakomeye.