Print

Ruremesha utoza Musanze FC yikomye umusifuzi Nsoro yemeza ko yafashije Rayon Sports gutsinda Musanze FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 January 2019 Yasuwe: 2035

Ruremesha yavuze ko Rayon Sports itari kwikura mu menyo ya Musanze FC iyo umusifuzi Ruzindana Nsoro aca urwa kiberamu kiganiro yagiranye n’abafana nyuma y’umukino wabaye ku munsi w’ejo Taliki ya 05 Mutarama 2019.

Yagize ati “Wari umukino mwiza, wari urimo ishyaka kuko twarimo dukora ibishoboka byose kugira ngo tubone intsinzi kandi twagerageje kuko gukina na Rayon Sports ntabwo biba byoroshye kuko ni ikipe ikomeye. Gusa na none ikintu kimbabaje ni umusifuzi Nsoro (Ruzindana). Ntabwo nari menyereye ko asanzwe kuriya kuko wabonaga yorohereza cyane Rayon Sports. Ntacyo atakoze kugira ngo atwicire amahirwe yose twari dufite. Njyewe birambabaje kuko Nsoro ntabwo nari muzi kuriya”.

Umutoza Ruremesha afite umusaruro mubi cyane mu ikipe ya Musanze FC yagezemo mu ntangiriro z’iyi shampiyona,kuko amaze gutsinda imikino 3 muri 12 amaze gukina, atsindwa 7 ubariyemo n’uwo yaraye atsinzwemo na Rayon Sports ibitego 2-1, mu gihe yanganyije 2.

Rayon Sports yagowe bigaragara n’umukino wo ku munsi w’ejo yatsinze Musanze FC ibitego 2-1,byatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa 19 na Niyonzima Seif ku wa 86 mu gihe igitego rukumbi cya Musanze FC cyatsinzwe na Shyaka Philbert ku munota wa 09.


Rayon Sports yatsinze Musanze Fc mu mukino Ruremesha yikomye imisifurire