Print

Chelsea FC yatangaje rutahizamu ishaka gusimbuza Morata na Giroud bayitengushye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 January 2019 Yasuwe: 2139

Chelsea irashaka gukemura ikibazo cy’aba rutahizamu aho yifuza kuzana umunya Uruguay utishimye muri PSG,Edinson Cavani nyuma yo kutumvikana na Neymar Jr waje akamwambura igikundiro yari afite ku kibuga Parc des Princes.

Nubwo yafashije Chelsea FC gutsinda Nottingham Forest ibitego 2-0,Morata ntabwo akunzwe n’umutoza Maurizio Sarri ariyo mpamvu yifuza kumusimbuza Edinson Cavani.

Chelsea FC irashaka kugurisha Morata mu ikipe ya Sevilla imwifuza igahita igura uyu munya Uruguay watsinze ibitego byinshi kurusha abandi bose mu ikipe ya PSG.

Nubwo byavuzwe ko Chelsea FC yifuza ba rutahizamu barimo Gonzalo Huguain na Callum Wilson,Sarri arifuza uyu munya Uruguay w’imyaka 31 utazuyaza imbere y’izamu muri uku kwezi kwa Mbere.


Chelsea irifuza rutahizamu Edinson Cavani muri uku kwezi kwa Mutarama