Print

APR FC yiyunze n’abafana bayo mu gihe Marines FC yahagamye Mukura VS

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 January 2019 Yasuwe: 2565

APR FC yari imbere y’abakunzi bayo kuri stade ya Kigali I Nyamirambo,yatsinze AS Muhanga ibitego 2-1,mu mukino Sugira Ernest yabanjemo.

APR FC yashakaga kwiyunga n’abafana bayo nyuma yo kubima ubunani,yafunguye amazamu ku munota wa 31 ibifashijwemo na Sugira Ernest,wari umaze igihe adakina kubera imvune,ariko mbere y’uko igice cya mbere kirangira,ku munota wa 42,Buregeya Prince yitsinze igitego amakipe ajya kuruhuka ari 1-1.

APR FC yagarutse mu gice cya kabiri ishaka intsinzi kuri AS Muhanga idahirwa no gukinira mu mujyi wa Kigali,biza kurangira iyibonye ku munota wa 70 ku gitego cyatsinzwe na Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi.

Mukura VS yaherukaga gutsindira APR FC igitego 1-0 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo,ntiyahiriwe n’urugendo rutoroshye yakoreye I Rubavu kuko yishyuye igitego yari yatsinzwe na Marines mu gice cya mbere biyigoye.

Marines FC yafunguye amazamu ku munota wa 44, ibifashijwemo na Nyirinkindi Saleh biyifasha kuyobora umukino hafi ya wose n’igitego 1-0.

Nyuma y’iminota 90,umusifuzi yongeyeho iminota 6 kubera ko abakinnyi ba Marines FC bariye iminota myinshi,bituma ku munota wa 2 w’inyongera Twizerimana Onesme yishyurira Mukura VS ku mupira wari uturutse muri koloneri.

Mukura VS yabuze aho irara ku munsi w’ejo I Rubavu bikaba ngombwa ko icumbika I Musanze,yakomeje agahigo ko kudatsindwa muri shampiyona gusa yagumye ku mwanya wa kabiri w’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 26 inyuma ya APR FC iruyoboye n’amanota 29 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 25.

Uko imikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona yagenze:

Ku cyumweru
Marines FC 1-1 Mukura VS
APR FC 2-1 AS Muhanga
Bugesera vs Amagaju FC (wasubitswe kubera imvura)

Kuwa Gatandatu
Gicumbi FC 1-0 Etincelles FC
AS Kigali 3-2 Espoir FC
Musanze Fc 1-2 Rayon Sports FC
Kirehe FC 1-1 Sunrise FC

Ku wa Gatanu
Kiyovu Sports 2-0 Police FC


Comments

gasigwa ernest 6 January 2019

mukura Yabuze aho irara i Rubavu ?harihabaye iki kuburyo basubiye i Musanze ?hôtel zose zarizuzuye zomuri Rubavu ?mutubuire