Print

Umuherwe utabyara yarize ayo kwarika nyuma yo kumenya ko umugore we yamutuburiye akarera abana 3 b’undi mugabo imyaka 21 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 January 2019 Yasuwe: 6055

Uyu muherwe yagiye kwa muganga muri 2016 abwirwa ko afite uburwayi bwa cystic fibrosis butuma umuntu atabyara ndetse ko yabuvukanye atashobora kubyara.

Mason yaguye mu kantu nyuma yo kumenya aya makuru,abwira muganga ko amaze imyaka 21 arera abana aziko aria be kandi arerera rubanda rwateraga umugore we inda akazimugerekaho.

DNA zagaragaje ko Richard Mason ntaho ahuriye n’umuhungu yareze aziko ari imfura ye w’imyaka 23 ndetse n’impanga z’imyaka 19,byatumye ajya kurega uyu mugore we birangira amutsinze asabirwa indishyi z’akababaro.

Mason yavuze ko umugabo umwe ariwe wamucaga inyuma agatera inda umugore we ndetse babyaranye abana b’abahungu 3 yareze nk’abe imyaka myinshi nyuma akabwirwa n’abaganga ko nta bushobozi bwo gutera inda afite kuko yavukanye uburwayi butera ubugumba.

Mason usanzwe ari umucuruzi ukomeye mu bya Internet,yabwiye abanyamakuru ko ubuzima bwe bwangiritse bikomeye nyuma yo kumenya ko aba bahungu 3 atari abe kubera ingufu yabatakajeho.

Yagize ati “Ntushobora kumenya ukuri n’ikinyoma iyo umuntu aje akakubwira ko ibyo wizeraga ataribyo.Umuntu aje akakubwira ko utari umubyeyi w’umwana umaze igihe wita uwawe byakugora kubyumva.izina ryawe ntacyo riba rimaze.

Iyo ubonye abantu bashyira hanze amafoto y’abana babo barangije amashuli uhita wibuka bya bihe ukavuga uti “bameze nkabo banyambuye.Uba wumva kimwe mu bice bikomeye bigize umubiri wawe kivuyemo.”

Mason akimara kumenya ko umugore we yamutuburiye,yitabaje inkiko zitegeka umugore we kumwishyura akayabo k’ibihumbi 250 by’amapawundi nk’impozamarira ndetse zibaha gatanya.



Mason ari kumwe n’uwahoze ari umugore we ndetse n’abana yamutuburiye