Print

Muhadjiri na Iranzi bamaze gusaba imbabazi ubuyobozi bwa APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 January 2019 Yasuwe: 3485

Aba basore bamaze imikino badakina,bafatiwe ibihano nyuma yo gutungwa agatoki n’umutoza mukuru wa APR FC ,Jimmy Mulisa wavuze ko atashobora kuba umupolisi w’abakinnyi ndetse hari abakoze amakosa yatumye ikipe ibura amanota.

Muhadjiri wasimbujwe mu gice cya mbere ku mukino wa Gicumbi FC kandi ari inkingi ikomeye APR FC yubakiyeho ndetse na Iranzi uri mu bakinnyi bakuru b’iyi kipe,ntibagaragaye ku mukino wa Mukura VS na AS Muhanga kubera ibihano,ariko basabye imbabazi bategereje ko bagarurwa mu bandi bakinnyi.

Ntihigeze hatangazwa amakosa aba basore 2 bakoze mbere y’umukino wa Gicumbi FC,gusa bivugwa ko bakoze ibikorwa bitari ibya kinyamwuga,bituma batitwara neza mu mukino,APR FC itakaza amanota imbere y’insina ngufi Gicumbi FC.

Amakuru agera ku Umuryango ni uko aba basore bemeye guca bugufi bagatakambira ubuyobozi ngo bubagarure mu ikipe,bayifashe kuguma ku mwanya wa mbere.


Iranzi na Muhadjiri basabye imbabazi kugira ngo bagarurwe mu ikipe