Print

Abakobwa byavuzwe ko bibye amajwi muri Miss Rwanda bashaka guhigika Miss Mwiseneza Josiane nta n’umwe wakomeje[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 7 January 2019 Yasuwe: 4052

Aya majonjora yabaye yahuriyemo abakobwa 37 baturutse mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda, hagomba kuvamo 20 bagomba gukomeza bakazajya muri Boot Camp mu mwiherero Abamiss batorezwamo byimbitse indanga gaciro z’umuco Nyarwanda n’ibindi.

Gutorera kuri Internet hifashishijwe imbuga nkoranyambaga nka Instagram ndetse na Facebook byatangiranye n’uyu mwaka mu gihe mu y’andi marushanwa hari hasanzwe hifashishwa Message zo kuri Telefone.

Ubu buryo bugitangira abategura iri rushanwa bari bahumurije abanyarwanda ko nta bujura buzigera buba muri uku gutorerwa kuri interineti gusa siko byaje kugenda kuko bamwe mu bakobwa baje gushinjwa gukoresha ‘Auto Likes’ ubu bukaba uburyo abantu bagura like kuri Instagram.

Mutoni Deborah wari uhagarariye intara y’uburengerazuba niwe wagaragaweho gutorwa n’abantu bakomoka mu Buhinde, Pakistan ndetse n’Abarabu kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko yaguraga ama ‘likes’ nubwo utahita ubyemeza.

Undi nawe wavuzwe gukoresha ubu buryo ni Teta Fabiola wari uhagarariye intara y’Uburasirazuba nawe wasangaga yatowe n’abantu batazwi.

Aba bakobwa bombi ntanumwe wabonye amahirwe yo kugaragara muri 20 bazakomeza mu bazatoranywamo Nyampnga wa 2019 n’ubwo bahabwaga amajwi menshi yo gukomeza.

Teta Fabiola nawe yavuzweho kwiba amajwi ku mbuga nkoranyambaga

Abakobwa 20 bakomeje barangajwe imbere na nimero 30 Mwiseneza Josiane watowe cyane ku mbuga nkoranyambaga wari wambaye,No33: Inyumba Charlotte, 10: Umukunzi Teta Sonia, 22: Bayera Nisha Keza, 01: Uwase Muyango Claudine, 26: Igihozo Darine, 16: Uwase Sangwa Odille, 23: Teta Mugabo Ange Nicole, 35: Gaju Anitha, 09: Kabahenda Ricca Michaella, 19: Umurungi Sandrine, 18: Murebwayire Irene, 24: Umukundwa Clemence, 06: Tuyishimire Cyiza Vanessa, 32: Nimwiza Meghan, 13: Niyonsaba Josiane, 29: Uwicyeza Pamela, 21: Uwihirwe Yasipi Casimir, 15: Higiro Joally, ndetse na a 20: Umutoni Olive.

Ni ukuvuga ko abakobwa 20 bakomeje aribo bazajya muri Boot Camp, bakazatoranywamo uzaba Miss Rwanda 2019, kuwa 26 Mutarama 2019 mu muhango uzabera mu ngoro ya FPR Inkotanyi ‘Intare Conference Arena Rusororo.


Comments

Mwizerwa 7 January 2019

Abakoresha ubujura mumatora Bose bakurikiranywe ni inkiko kuko ni abajura mubandi ntabwo u Rwanda Rwacu rushyigikiye uburiganya