Print

Umuyobozi w’ikigo yafashwe ari gusambanyiriza umwarimukazi mu ishuli

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 January 2019 Yasuwe: 5521

Uyu muyobozi w’ikigo wavuzwe mu bitangazamakuru hafi ya byose mu bwongereza,yaciye inyuma umugore we bari bamaze imyaka 15 babana,asambana n’umwarimukazi witwa Emma Kelly w’imyaka 26 mu mwaka ushize.

Nyuma yo gufatirwa mu busambanyi,aba bombi bahise birukanwa ku kazi ndetse abarimu bagenzi babo bavuze ko bahise bimukira muri USA bajya kwibanira.

Watt yari amaze imyaka 8 ari umuyobozi w’ikigo cya Colburn ariko ingeso mbi ze zatumye yirukanwa ahomba umushahara w’ibihumbi 80 by’amapawundi yahabwaga buri mwaka.

Bamwe mu babyeyi b’abana biga kuri iri shuli bamaganye imyitwarire y’aba barezi b’abana babo yanagize ingaruka ku masomo yabo kuko hari ibizamini batabashije gukora.



Watt yafashwe ari gusambana n’umwarimu yari abereye umuyobozi


Comments

mazina 8 January 2019

Ubusambanyi nicyo cyaha abantu bakora kurusha ibindi mu rwego rwo kwishimisha.Ndetse bamwe birabakenesha abandi bagapfa,kigasenya n’ingo nyinshi cyane.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.