Print

Cristiano Ronaldo yatumye benshi bacika ururondogoro kubera selfie yifotoye ari kumwe n’umukunzi we muri Gym[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 January 2019 Yasuwe: 4523

Ronaldo wari umaze iminsi mu biruhuko I Dubai n’uyu mukunzi we Georgina Rodriguez,yashyize hanze selfie yifotoye ari kumwe n’uyu mukunzi we muri Gym bituma benshi bongera gutangarira imiterere y’uyu munyamideli w’umunya Espagne.

Ronaldo yari muri iyi Gyma ari kumwe kandi n’umuhungu we mukuru Cristiano Jr ukomeje kugaragaza ko azamwigana mu minsi iri imbere kubera ibitego akomeje gutsinda mu ban aba Juventus.

Cristiano Ronaldo akubutse I Dubai aho yaherewe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku isi mu mwaka wa 2018 yahaye na Globe Soccer.

Cristiano Ronaldo niwe ufite ibitego byinshi muri Serie A mu Butaliyani kuko amaze gutsinda ibitego 14 mu mikino 19 amaze gukina ndetse yavuze ko yiteguye gukomeza kwitwara neza kugira ngo yegukane ibihembo byinshi.