Print

Akayabo Rayon Sports yahawe kuri Muhire Kevin kamaze kumenyekana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 January 2019 Yasuwe: 5126

Rayon Sports yemeye gutanga ibaruwa irekura Muhire Kevin wari umaze igihe kinini akora igeragezwa muri iyi kipe gusa amafaranga yahawe igomba kuyagabana n’umuyobozi wa centre ya Gikondo witwa Santos.

Muhire Kevin yari afitiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka,bityo irahabwa akayabo k’ibihumbi 20 000 by’amadolari naho andi $10 000, Muhire Kevin na Ntibitura Jean Claude bita Santos bayagabane.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mutarama 2019 nibwo Muhire Kevin abonana n’ubuyobozi bw’iyi kipe iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Misiri, ayisinyire amasezerano y’imyaka itatu.


Comments

gasigwa ernest 8 January 2019

nyamara uyu mwana aguzwe makeya PE none nayo azafatamo 5000dollars gusa andi afate abandi kandi na commission azayitanga tuuu .