Print

U Rwanda na RDC batangiye ibiganiro byo kohereza mu Rwanda abayobozi ba FDLR bafashwe n’ingabo za RDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 January 2019 Yasuwe: 839

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibiganiro by’uko aba bagabo bakoherezwa mu Rwanda bagakurikiranwa.

Yagize ati “Abafashwe ubu bari i Kinshasa. Ibiganiro byaratangiye.”

Amb.Nduhungirehe yavuze ko ibi biganiro bitaragera ku rwego rukomeye cyane ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igihugiye mu bihe by’amatora.

Uwari Umuvugizi wa FDLR LaForge Fils Bazeye na Lieutenant-Colonel Abega wari ushinzwe iperereza muri uyu mutwe, batawe muri yombi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 15 Ukuboza, ku mupaka wa Bunagana bavuye i Kampala mu biganiro bivugwa ko byari bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.