Print

Umukobwa uhataniye ikamba na Mwiseneza muri Miss Rwanda yatutswe ibitutsi bidasanzwe nyuma yo kumwita Inyamaswa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 8 January 2019 Yasuwe: 7441

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Mutarama 2019 abakobwa bose bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 bagiye mu kiganiro kuri Radio Rwanda, abatandukanye bifotoje bari kumwe na Mwiseneza Josianne umaze kwamamara ahantu hose kubera iri rushanwa.

Mwiseneza mu buryo budashidikanywaho ni we mukobwa ushyigikiwe bidasanzwe muri Miss Rwanda, yigaruriye igikundiro kidasanzwe kuva yinjiye muri iri rushanwa akaryitabira yakoze urugendo rurerure cyane ndetse akahagera afite igikomere cyo gutsitara. Benshi bamukundiye uwo muhati no kuba yarenze imbibi z’abavugaga ko irushanwa rya Miss Rwanda ari irushanwa ry’abakobwa bo mu bakire.

Ntibyakorohera uwamuvuga mu buryo bugayitse kugeza aho irushanwa rigeze kuko uyu mukobwa arashyigikiwe mu buryo bukomeye, abafana be bagutuka ukumirwa! Ibi nibyo byabaye ku mukobwa witwa Uwihirwe Casmir Yasipi wifotoranyije na Mwiseneza Josiane yasohora ifoto akayandikaho ijambo ’Savage’ ryakuruye urunturuntu.

Casmir Yasipi yafashe ifoto yifotoje ari kumwe na Mwiseneza ayishyira kuri Instagram ye yandikaho ijambo ry’icyongereza rivuga ngo ‘Savage’. Abenshi bahise barifata nk’irisobanura ’Igisimba’ maze batangira kumutuka karahava.

Uyu mukobwa ubusanzwe ufite ubuhanga mu busizi, yagereranyijwe n’umuntu w’umwirasi ushaka kugaragaza Mwiseneza nk’injiji, inyamaswa n’ibindi iryo jambo ry’Icyongereza ryasobanura. Abandi bamubwiye ko afite akaga ko kuvuga atyo niba atazi igisobanuro cyaryo, bamuhundagazaho ibitutsi. ’Savage’ ni ijambo benshi bahise bafata nk’irisobanura ’Igisimba’.

Mu batanze ibitekerezo kuri iyo foto yanditseho ijambo ritavugwaho rumwe, uwitwa Fillette yagize ati “Ku bufasha bw’inkoranyamagambo zitandukanye, ijambo ’Savage’ icyambere risobanura, (kw’inyamaswa cyangwa imbaraga za kamere) kugaragaza umunabi, kurubira, kutabashwa. Icya kabiri ni (kw’ikintu kibi) gukomera cyane, kuba bidasanzwe.”

Yakomeje avuga ko mu mateka cyangwa mu ndimi byafatwa nko kuvuga utaragezweho n’iterambere cyangwa umuturage, ubundi bikanavuga umuntu w’umugizi wa nabi cyangwa umugome muri rusange.

Ati “Mukobwa muto Yasipi ndagira ngo nkubwire ko mu byubahiro byawe ugomba gusaba imbabazi Mwiseneza Josiane ukabitangaza nk’uko n’ubundi wabishyize ku karubanda, hanyuma ubutaha wenda wajya ujya gutangaza ikintu ukabanza kureba igisobanuro cyacyo mbere, ndabyumva ko Icyongereza atari rwo rurimi rwawe rwa mbere.

Uwitwa Chris Paul yagize ati “Rimwe na rimwe iyi si si shyashya. Ni gute wakwanga Mwiseneza Josiane hanyuma ukavuga ukwiye kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda. Mwahatana ariko ntihabeho urwango. Ikimwaro kuri wowe Yasipi.”

Yakomeje amubaza ati “Yasipi, ese buriya ubonye ibuye risanzwe ariko inyuma barisize agahu ka zahabu no kubona zahabu inyuma bayisize ibitaka, wahitamo iki? Ikiri muri Mwiseneza kirakomeye kuruta uruhu rwiza rutagira umutima muzima.”

Yasipi yahise avuga ko adakoresha Account wenyine ibintu bidasobanutse

Ubusobanuro abantu bahaye ijambo ‘Savage’ ntabwo ari bwo, iri jambo iyo rigeze ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Instagram, rihindura inyito.

‘Savage’ ni umvugo abantu bakoresha cyane cyane bandika bashaka kuvuga ko umuntu ari umwimerere, umuntu uzi icyo ashaka, umuntu ufite inyota yo kugera kucyo yifuza.

Birasa naho Yasispi na we atazi icyo ijambo ‘Savage’ risobanura kuko nyuma yo kubona abantu bafashe iryo jambo mu buryo butari bwo bakamutuka, yahise akuraho iyo foto yandika kuri Instagram ko atari we wenyine ukoresha Instagram ye bityo ko atari we wabyanditse.



Comments

Flora 9 January 2019

Mu kiganiro n’Umunyamakuru uyu Nyiramwiza yagiranye n’umunyamakuru cyashyizwe kuri Youtube, yivugiye ubwe ko iri jambo ari igitutsi gikomeye ndetse ko nawe ubwe atakwihanganira umuntu wagira uwo arituka akunda. So, mwere kurisigiriza uwaryanditse yaryanditse avuga ko riri negative. Ubusanzwe iri jambo Savage rivuga mu gifaransa Sauvage. Sauvage babivuga ku muntu w’umugome udafite ubumuntu muri we, ufite imico ya Kinyamaswa, ndetse unashobora kuba yaba umwicanyi.

Kuvuga ngo ntabwo ariwe ukoresha wenyine account ye ni ikinyoma cyambaye ubusa. None se uwo winjiye muri account ye yahawe nande ifoto nshya ya Nyiri account akayikoresha kuri Instagram itari iye. Ibyo aribyo byose umuntu wagiriye icyizere ukamuha account yawe aba ari inkoramutima, aho kukwitirira ibibi yakwitirira ibyiza. Nshimwe Chris uko atanze urugero: Ibuye risize agahu ka zahabu na Zahabu isize ibitaka!!!!LOL

Aho guta ibitabapfu usobanura ibitumvikana saba imbabazi rwose ntawe udakosa turabyumva. Gusa werekanye ko imwe mundangagaciro iranga Miss ntayo ufite. Aba judges bazabyibuke nabyo!!!

Courage mwese bakobwa mufite umuco murimo guhatanira ikamba rya Nyampinga 2019.


Bella 8 January 2019

Yasipi Casmir ni umwirasi kd aratukana. Iyo mico ni mibi ntikwiriye umwari w’u Rwanda. Aho kujya muri boot camp njye ndabona akwiriye kwerekeza mu kigo ngororamuco (iwawa)


rutanga 8 January 2019

uyu ngo ni Yasip akwiye gukurwa muri Miss rwanda!