Print

Ibi nibyo bihugu 8 byo muri Afurika bifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi n’ingengo y’imari bigiye bikoresha

Yanditwe na: Martin Munezero 8 January 2019 Yasuwe: 26995

8. Tunisia

Tunisia ifite abasirikare ibihumbi 35800 bari mu kazi, ikoresha mu gisirikare ingengo y’ imari ingana na 550 000 000 by’ amadorali y’ Amerika. Tunisia ifite ubuso bungana na kilometero kare 163 610. Igisirikare cy’ iki gihugu gifite ibifaru 350, indege z’ intambara 169 n’ amato y’ intambara 150.

7. Maroc

Maroc ituwe n’ abaturage 32 649 160 batuye kuri kilometero kare 446 550, ikoresha mu gisirikare ingengo y’ imari ingana na 3 400 000 y’ amadorali y’ Amerika. Ifite ibifaru 1 348 n’ indege z’ intambara 323.

6. Kenya

Iki gihugu gifite ubuso bungana na kilometero kare 580 367, gikoresha mu gisirikare miliyoni 598 z’ amadorali y’ Amerika. Gifite abasirikare 24 120 bari mu kazi n’ abandi 12 168 138 bahawe imyitozo ya gisirikare bahora biteguye kuba barwana igihe byaba bibaye ngombwa.

5. Nigeria

Nigeria ituwe n’ abaturage 186,987,000, ifite ubuso bungana na kilometerokare 923 768. Nigeria ikoresha mu gisirikare miliyari 2, 33 z’ amadorali y’ Amerika. Ifite ibifaru 363, indege z’ intambara 96 n’ ubwato bw’ intambara 75.

4. Afurika y’ Epfo

Afurika y’ Epfo ifite abasirikare 62 082 bari mu kazi, ifite ubuso bungana na kilometero kare 2,798. Igisirikare cyayo kigenerwa miliyari 4,61 z’ amadorali y’ Amerika. Ifite ibifaru 191, indege z’ intambara 213 n’ ubwato 30 bw’ intambara.

3. Ethiopia

Iki gihugu gituwe n’ abaturage 102,374,044, muri bo 182 500 ni abasirikare bari mu kazi. Miliyoni 340 z’ amadorali y’ Amerika Ethiopia izikoresha mu gisirikare cyayo gifite ibifaru 560 n’ indege z’ intambara 81.

2. Algeria

Igisirikare cya Algeria kiza ku mwanya wa kabiri mu bisirikare bikomeye muri Afurika, iki gihugu gikoresha ingengo y’ imari ingana na miliyari 10, 57 y’ amadorali mu gisirikare. Algeria ni kimwe mu bihugu 10 bya mbere binini ku Isi dore ko iza ku mwanya wa 10.

1. Egypt

Iki gihugu kiza ku mwanya wa mbere muri Afurika mukugira igisirikare gikomeye gifite abasirikare 438 500 bari mu kazi, gifite ibifaru 4 767, indege z’ intambara 1 100, ubwato bw’ intambara 237. Gikoresha mu gisirikare miliyari 7,8 z’ amadorali y’ Amerika.


Comments

abraham 15 July 2020

The Burundi is in Wich category


abraham 15 July 2020

The Burundi is in Wich category


8 January 2019

Kubera Ibitwaro bishya bikomeye PUTIN yerekanye ejobundi (hypersonic missiles),abahanga mu bya gisirikare barimo guhamya ko Russia aricyo gihugu gikomeye kurusha ibindi mu bya gisirikare.Russia imaze gusiga Amerika.Biriya bitwaro yerekanye,nta missile nimwe ishobora kubihanura kubera ko bigenda kuli speed irenga Mach 10.Nibwo bwa mbere bibayeho mu mateka ya gisirikare.Nkuko bible ivuga muli Zaburi 46:9,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara,ibanje gutwika intwaro zose zo ku isi.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza:Abarwana,abicana,abajura,abasambanyi,abibera mu byisi gusa ntibashake Imana,etc...Nibyo bible yita Armageddon.Ntabwo uwo munsi uri kure.