Print

Uko isi yiriwe Taliki ya 08 Mutarama 2019:Perezida Kagame yishimiye intambwe umubano w’u Rwanda n’Ubuyapani ugezeho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 January 2019 Yasuwe: 1049

Perezida Kagame yishimiye intambwe umubano w’u Rwanda n’Ubuyapani ugezeho

Perezida Kagame watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Buyapani,yishimiye urwego umubano w’ibihugu byombi umaze kugeraho ndetse yashimiye Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe ku bw’ubutumire n’uburyo yakiriwe.

Perezida Kagame yagize ati "Dushimishijwe no kuba hano, mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi, u Rwanda n’u Buyapani."

Perezida Paul Kagame yashimiye Ubuyapani ku bw’uruhare bugira mu iterambere rya Afurika, haba mu by’ubukungu no mu byerekeranye no kubungabunga umutekano.

REB yahaye ibigo abanyeshuli batsinze ibizamini mu cyiciro rusange

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi cyatangaje ko cyamaze guha ibigo abanyeshuli bo mu cyiciro rusange batsinze neza ibizamini bya Leta ndetse batangira kubireba ku rubuga rwayo.

Uyu mwaka mu gutanga ibigo hibanze ku buryo umunyeshuri yatsinze, uko yagiye ahitamo ikigo n’imyanya yabonetse.

Umuyobozi Mukuru wa REB,Ndayambaje Irenee, yavuze ko biteguye kwakira ibibazo by’abanyeshuri bifuza guhinduza ibigo bashyizwemo ku buryo ku wa Gatanu w’iki Cyumweru bizaba byarangiye.

Abashaka kureba ibigo bahawe banyura kuri www.reb.rw ugakanda ahanditse View result, ugakurikiza amabwiriza. Ushobora no gukoresha telefoni igendanwa ukandika S3, ugashyiraho kode yawe hanyuma ukohereza kuri 4891.

Abanyeshuri bakoze ikizamini cy’Icyiciro Rusange mu 2018 bangana na 99 209. Muri bo abagera kuri 80 966 (83.3%) baratsinze. Abakobwa batsinze ni 41 990 (51,90%) mu gihe abahungu ari 38 976 (48.10%).

Uburundi bwashinje Perezida Museveni kudaha uburemere ikibazo cyabwo n’u Rwanda


Umuhuza w’u Rwanda n’u Burundi,perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yanenzwe n’u Burundi ko atihutisha ibyo kunga ibi bihugu byombi.

Mu Itangazo leta y’u Burundi yashyize hanze,yavuze ko Museveni atabona ingaruka mbi ziri mu mubano mubi wabo n’u Rwanda ndetse atemera amahoro na demokarasi biri mu Burundi.

Muri iri tangazo leta y’Uburundi ivuga ko gutinda kumwikana n’u Rwanda bidindiza umuryango wa EAC.

Mu minsi ishize Museveni yasabye Nkurunziza kwemera kwicara ku meza mu biganiro bidaheza n’ u Rwanda,amusubiza ko atakwicarana n’abashakaga kumuhirika ku butegetsi.

Umukozi w’ikigo yakomerekeje abanyeshuli barenga 20 nyuma yo kubwirwa ko azahindurirwa akazi


Umushinwa w’imyaka 49 uzwi nka Jia,yatawe muri yombi kubera gukomeretsa abanyeshuli yari ashinzwe kwitaho, aho yateye ikigo afite inyundo agakomeretsa abarenga 20 barimo 3 bakomeretse bikomeye.

Uyu mukozi w’ikigo cy’amashuli abanza cyo mu mujyi wa Beijing cya Xuanwa,yakoze amahano ubwo kuri uyu wa Kabiri yinjiraga mu ishuli n’inyundo agatangira kuyikubitisha abanyeshuli bitewe n’uko akazi ke kararangirana n’uku kwezi kwa Mutarama.

Polisi ya Beijing yavuze ko uyu mubaji w’ikigo,yababajwe n’uko ashobora gukurwa ku kazi bigatuma yinjira mu ishuli rimwe agatangira gukubita abanyeshuli inyundo ariko nta n’umwe yishe.

Ntibisanzwe:Ibisamagwe 2 by’ibigabo byafashwe amashusho biri gusaranganya akabariro n’ikigore kimwe

Mu ishyamba rya Tswalu muri Afurika y’Epfo,ibisamagwe bibiri by’ibigabo byafashwe amashusho yakwirakwiriye hirya no hino,biri gusaraganya ikigore kimwe bituma benshi bacika ururondogoro.

Ubusanzwe inyamaswa zimwe na zimwe zimeze nk’abantu ntizisaranganya ibigabo ariko amashusho ya mbere yafashwe yagaragaje ibisamagwe 2 by’ibigabo biri gusimburana gutera akabariro n’ikigore kimwe,byahise bishimangira ko hari imwe mu mico mibi ikorwa mu bantu yimukiye mu nyamaswa.

Juan Venter wafashe aya mashusho yatangaje ko bidakunze kubaho ko ibisamagwe by’ibigore bisaranganya ikigabo ariyo mpamvu amashusho ye yatunguye benshi.

Uyu mukerarugendo yavuze ko aya mashusho yafashwe nyuma yo kumva urusaku rwinshi rw’izi nyamaswa,bakagira amatsiko yo kureba ikiri kuba,bahagera bagasanga ibusamagwe 2 by’ibigabo biri gutera akabariro ku kigore kimwe.

Ubwo ibi bisamagwe 3 byarimo bitera akabariro,udusumbashyamba 4 twaje kubirunguruka ndetse twagaragaye muri aya mashusho.