Print

Rayon Sports yirukanye burundu Nova Bayama, ihagarika Manishimwe Djabel

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 January 2019 Yasuwe: 3936

Mu nama ikomeye yabaye ku wa Mbere tariki 7 Mutarama 2019, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashinje aba bakinnyi bombi guta akazi, bagatererana ikipe igihe yari ibakeneye ku mukino Rayon Sports iheruka gutsindamo Musanze FC ku munsi wa 13 wa shampiyona wakinwe tariki 5 Mutarama 2019.

Nova Bayama yashinjwe n’abayobozi ba Rayon Sports kwanga kwitabira akazi akabeshya ko arwaye ku munota wa nyuma kandi abaganga batarigeze batanga raporo igaragaza uburwayi bwe.

Uku kwanga kwitabira akazi ku bushake,kwatumye Nova Bayama yirukanwa,ahabwa urwandiko rumwemerera kwishakira indi kipe yerekezamo aho kuri ubu havugwa ikipe ya AS Kigali ya Masudi wifuza ko bongera gukorana.

Manishimwe Djabel nawe yikuye mu mwiherero ku munota wa nyuma aho yabwiye ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports ko afite ubutumire bw’ikipe yo muri Portugal bityo ko yari afite itike y’indege yagombaga kumujyana muri Kenya gushakayo VISA.

Djabel yahagurutse I Musanze kuko yari yajyanye n’ikipe,afata indege imwerekeza muri Kenya saa cyenda n’igice z’umugoroba ku wa Gatandatu tariki 5 Mutarama 2019. Djabel yavuze ko yagerageje guhinduza itike ariko bikananirana,biba ngombwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bumureka aragenda.

Visi Perezida wa Rayon Sports,Muhirwa Freddy , yemeje ko Djabel afatwa nk’uwatereranye ikipe kuko ikipe ashaka kwerekezamo itigeze yandikira Rayon Sports isaba uyu mukinnyi.

Manishimwe Djabel yahanishijwe guhagarikwa ukwezi kose ndetse akazatanga ibisobanuro byo guta akazi agatererana ikipe.

Nova Bayama yahawe ibaruwa nyuma y’imyitozo ya nyuma yakoze kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Mutarama 2018 mu gihe Manishimwe Djabel we bivugwa ko akiri muri Kenya.



Rayon Sports yafatiye ibihano bikarishye Nova Bayama na Djabel bayitereranye i Musanze


Comments

lulu 9 January 2019

muri rayon batanga umudendezo cyane kubakinnyi bagakabya, ahubwo ibyo bihano bororoheje cyane.