Print

Nova Bayama yatangaje uko yagambaniwe na bamwe mu bakozi ba Rayon Sports bikamuviramo no kwirukanwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 January 2019 Yasuwe: 5717

Nova abinyujije kuri Instagram ye,yavuze ko ashimira abafana ba Rayon Sports kubera urukundo bamugaragarije gusa atishimiye uko yasezerewe abeshyewe kandi bamwe mu bakozi ba Rayon Sports bari bazi ikibazo yari amaranye iminsi.

Yagize ati “Mfashe aka kanya ngira ngo mbashimire uburyo twabanye muri iyi myaka 3 itambutse, muri Rayon Sports nagiriyemo ibihe byiza n’ibibi, ibikomeye n’ibyoroshye ariko njye na Rayon Sports twabashije kubitambukamo kigabo.

Sinakwirengagiza uruhare ndetse n’urukundo abafana ba Rayon Sports banyeretse nkinira Rayon Sports, n’ukuri sinabona icyo mbigereranya, muzahorane uwo mutima.

Ntibikunze ko dukomezanya, bibaye ngombwa ko dutandukana ariko nizeye ko abakinnyi bagenzi banjye bambaye hafi muri byose, bangira inama ndetse n’umutoza ikivi twatangiye bazacyusa ndabizeye, nkaba nanashimira buri umwe wese ku ruhare rwe mu buzima bwanjye nagiriye muri Rayon Sports .

Ntandukanye na Rayon Sports nafataga nk’umuryango wanjye mu buryo mfata nko kurenganywa kuko nabeshyewe ibintu ntakoze.

Sinifuzaga gutandukana nayo kuko ibyo yankoreye ni byinshi, ariko mbabajwe n’uko ntandukanye nayo nabi ahanini bishingiye ku magambo nabwiwe ko ntakunda ikipe kandi ntashaka no kuyikorera, nkaba nanabeshyerwa ko numvira komite icyuye igihe kuko ari nayo yananguze, nkaba ntashaka gukorera iya Muvunyi.

Mubyukuri, njye navunikiye mu myitozo twarimo twitegura ikipe y’Amagaju, kuva icyo nakurikiranwaga n’umuganga w’ikipe ndetse n’umutoza bose babizi ko navunitse, icyumweru n’igice birashize ndi mu mvune, ariko natunguwe no kubwirwa ko natereranye ikipe ku mukino wa Musanze FC ngo nivunikishije mu myitozo ya nyuma itegura uwo mukino kandi nari ntaranatangira imyitozo kuko nari mu mvune.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru nibwo natangiye imyitozo nk’ibisanzwe mvuye mu mvune, ariko natunguwe n’uko kuwa Kabiri(ejo hashize), nyuma y’imyitozo yanjye ya kabiri mvuye mu mvune nahise nshyikirizwa ibaruwa insezerera nyihawe na Manager Adrien, bavuga ko nataye akazi kandi nari naravunitse babizi, nkaba ntarigeze mbona n’umwanya wo gutanga ubusobanuro cyangwa ngo mbere yo kwirukanwa bambaze uko ikibazo kimeze.

Nyuma yo kwakira ibaruwa, nabajije muganga w’ikipe impamvu atavuze ko ndi mu mvune avuga ko yibagiwe gutanga raporo kuko aheruka gutanga raporo ku mvune ya Rutanga kandi njye naravunitse mbere ye.Murakoze Amahoro y’Imana abane na mwe.”

Nova Bayama yageze muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2016/2017,ayifasha kwegukana Shampiyona ya 2017. Yari asigaje amezi 6 akinira Rayon Sports kuko yari ari gukina umwaka wa nyuma w’amasezerano ye.

Nova Bayama yazamukiye mu ikipe ya APR FC yakiniye mu abato n’abakuru,ayivamo yerekeza muri Mukura Victory Sports nyuma yerekeza muri Rayon Sports.


Nova ntiyishimiye uburyo yavuye muri Rayon Sports


Comments

10 January 2019

Rwose’nova
Ihanganenkabafana
Bawetukurinyuma
Njyewe ubwanjye’
Ndi umufanawa aper efc
Arikondagukundacyane
Nagukundantitaye
Ahowaruri byanshi
Misha ujyiyemuri
Gitinyiro aper
Ariko aho uzajyatuza
Jyatugusengerahumura
Waciyemubuzimabubi
Urihangana"ubucamo
None"nuterwenagahinda
Wihanganetukurinya
Sawa ibihebyiza


IYAMUREMYE 10 January 2019

numvanabandibamezengawe,nabobakwirukanwa nonengo urashimira .abafana?utarikudukorera!!toka


karenzi 10 January 2019

Rwose Nova ntugacanganye amagambo: mukanya kamwe uti banjijije ko nvugana nubuyobozi bwa kera, nonese ninde ubikuziza. Uti bavuga ko ntashaka gukorera ubuyobozi buyobowe na Muvunyi, nonese ibyo byose biri kuvahe, kandi urangije uvuga ko bakwandikiye bakubwira ko wirwaje, bagahita bakwirukanira icyo gusa, kandi mubyukuri wunva hari byinshi byagiye byiyegeranya bikaba byaranatumaga udakora akazi uko bikwiye. Ngewe nunva ukwiye gushimira ubuyobozi buguhagaritse isoko ryabakinnyi rifunguye, shaka indi kipe. Witondere amagambo uri kuvuga, kuko ejo cg ejobundi wazakenera kugaruka. Ukomeje gusebanya rero waba wifungiye amayira burundu.