Print

Umusore yaramugaye nyuma yo kugurisha impyiko ye kugira ngo agure Iphone na Ipad

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 January 2019 Yasuwe: 2627

Wang kuri ubu ufite imyaka 25, yakoze amahano ubwo yari afite imyaka 17 agurisha impyiko ye imwe ku mbuga za internet bamuha miliyoni zirenga 2 z’amafaranga y’u Rwanda,ayaguramo Iphone na Ipad none kuri ubu abana n’ubumuga ntabwo ashobora kugenda ahora aryamye.

Wang yagurishije iyi mpyiko ku isoko ry’ibanga bamuha ama Yuan akoreshwa mu Bushinwa angana n’ibihumbi 22,none kuri ubu ntashobora kwikura ku gitanda aryamaho.

Wang acyiga muri 2011,yifuje gutunga Iphone na Ipad kugira ngo yereke abanyeshuli bigana ko ari umukire biramunanira kubera ko ababyeyi be bari bakennye byatumye afata umwanzuro wo kugurisha impyiko ye mu ibanga none byamubyariye imbwa yiruka.

Inkuru ya Wang yakwirakwiye mu binyamakuru byo mu Bushinwa no ku isi yose kubera ko abantu batunguwe n’ukuntu yemeye guhara ubuzima bwe kubera Iphone na Ipad.

Wang yahuye n’abantu bagura impyiko bamuhuza n’umurwayi uyishaka,arabagwa bamukuramo iy’iburyo gusa uyu murwayi yishyuye aba bantu baranze Wang akayabo k’ibihumbi 150 by’ama Yuan bamuha 22 gusa ahita abiguramo Iphone na Ipad.

Nyuma y’imyaka 7 agurishije iyi mpyiko,Wang abayeho nabi kuko ubuzima bwe bwarangiritse,ntakivana ku buriri ndetse ahora yiteze ko umuryango we umufasha.




Wang yarangiritse cyane kubera kugurisha impyiko ye ngo agure Iphone


Comments

mazina 10 January 2019

IRARI (greed) rituma millions nyinshi z’abantu bakora ibintu bibi,cyane cyane abifuza gukira.Akenshi IRARI ribyara icyaha nkuko bible ivuga.Urugero,Adamu na Eva bakoze icyaha kubera kwifuza imbuto.Dawudi yasambanyije umugore wa URIYA kubera kumureba akamwifuza.Bituma yicisha umugabo we.Muli iki gihe,abagore n’abagabo benshi basambana kubera Kwifuza.Benshi bibaviramo urupfu,urugero Sida.Imana ifata IRARI rikabije nk’icyaha.Niba ushaka kuzabaho iteka muli paradizo kandi ukazazuka ku munsi wa nyuma,ntukagire irari.Yesu yigeze kubaza abantu ati byakumarira iki ukize cyane hanyuma ukabura ubuzima?Yashakaga kuvuga urupfu rwa burundu nta kuzazuka.


Laurent 9 January 2019

Urwishigishiye ararusomagura uwo mushinwa naryoherwe n’ibyiza bya I phone na I pad.


Laurent 9 January 2019

Urwishigishiye ararusomagura uwo mushinwa naryoherwe n’ibyiza bya I phone na I pad.