Print

Rihanna yongeye gushotora abagabo yambara utwenda tw’imbere [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 January 2019 Yasuwe: 5576

Rihanna wakoze indirimbo nyinshi zakunzwe ari kwamamaza imyenda ye yakoze yitwa Savage X aho mu mpera z’umwaka ushize yamamaje utwenda tw’imbere two kwambara mu minsi mikuru isoza umwaka none yongeye guha abakunzi be utwenda tw’imbere two kwamabara kuri Valentine day.

Rihanna yabwiye ikinyamakuru Vogue ko utu twenda tw’imbere tuzwi nka lingerie dukurura abagabo tutagamije kwerekana umubiri w’abagore ahubwo tugamije kubafasha kuwishimira.

Rihanna yatangiye kwamamaza utu twenda tw’imbere muri uku kwezi kwa Mbere ndetse twatangiye kugurishwa uyu munsi taliki ya 09 Mutarama 2019 ku mbuga za Internet.