Print

Abakunzi ba Mwiseneza Josiane buriye imodoka yararimo abandi barayitangatanga bayibuza kugenda bashaka kumukoraho[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 January 2019 Yasuwe: 7120

Ubwo Josiane yari ari muri Taxi Voiture arimo atambuka mu mugi wa Kigali rwagati, abafana be baraje buzura ku modoka yari arimo bayibuza kugenda bakajya babwira umushoferi wari ayitwaye ngo ni ayihagarike maze Miss asohoke bamubone.

Nk’uko bigaragara abakunzi ba Josiane batangatanze imodoka bayibuza gutambuka bashaka kumureba

Uyu mukobwa uri mu bakobwa 20 bari mu mwiherero (boot camp) wa Miss Rwanda 2019, akomeje kwerekana udushya twinshi bikanezeza abamushyigikiye.

Muri aya marushanwa yo gushakisha umukobwa w’uburanga n’ubwenge uzahagararira u Rwanda muri 2019, Mwiseneza Josiane niwe urikugarukwaho na benshi, uyu mukobwa wamenyekanye kubera kwitabira irirushanwa akoze urugendo rurerure n’amaguru kuri ubu afite abakunzi benshi bamushyikiye kubera umuhate yagaragaje ubwo yitabiraga iri rushanwa, aho abenshi bifuzako yaba Miss Rwanda 2019.

Imodoka yagiye ari nta nkuru kuko bari bayibujije gutambuka


Comments

patrick 10 January 2019

ariko nkubwo bategereje iki ngo ba mwambike i kamba koko?! ubwo bategereje gutekinika dore ko ibyo byabababase mu kazi ka miss rwa, muyimuhe rwose kuko abanyarwanda uwo bazi kandi bishimiye kurusha bandi ni Mwiseneza, ntababeshye ntawundi nabashije kumenya doreko nzi ko huzuyemo ibizungerezi byinci, nibamuhe yibereho kuko nabandi ibikorwa byabo ntabyo ndabona bigera ku banyarwanda, miss yabayeho kuva natangira kumenya ubwenge ni iyi pe, dore ko nariye manda nyinci uhereye niyabaye mbere ya genocide yakorewe abatutsi, gusa uwo nari narakunze cyane kurusha abandi mbere ya miss 2019 ni miss 1993 Darria


gatera 10 January 2019

Uyu mukobwa rwose arakunzwe cyane,nubwo yavuye mu cyaro.Jyewe icyo namumarira,kerekeranye n’Imana.Mwemereye kumushakira undi mukobwa uzi Bible neza,akayimwigisha ku buntu,kugirango amenye icyo Imana idusaba neza.Nagikora Imana izamuhemba ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Biruta izo modoka bamuha cyangwa Ikamba azabona nka Nyampinga.


Yotam 10 January 2019

Kuba ikamba arirye ibyo simbigarukaho icyo ngarukaho nuko mur’inyuma.