Print

Ibihugu bikomeye ku isi byatangiye gushidikanya ku ntsinzi ya Felix Tshisekedi watorewe kuyobora RDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 January 2019 Yasuwe: 3146

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi, Didier Reynders yavuze ko iyi ntsinzi ya Tshisekedi ikwiriye gusuzumwa n’ubwitonzi bukomeye ndetse bayishidikanyaho.

Yagize ati “Dufite gushidikanya ku byavuye mu matora muri Kongo ndetse tuzakora isuzuma mu nama itaha y’akanama gashinzwe umutekano ku isi.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Jean-Yves Le Drian yavuze ko batatekerezaga ko Felix Tshisekedi yatsinda amatora ndetse biteguye gukora iperereza.

Yagize ati “Dukwiriye gusobanurirwa neza ibyavuye mu matora kuko bitandukanye n’ibyo twatekerezaga.Kiliziya gatulika muri RDC yatangaje ibitandukanye nabyo.”

Hari ibihuha byavugaga ko Martin Fayulu ariwe watsinze amatora ndetse byakwirakwijwe na kiliziya gatolika muri Kongo ariyo mpamvu uyu muherwe Fayulu yavuze ko CENI yamukoreye igisa na coup d’Etat ikamwiba amajwi ikayaha Tshisekedi.

Perezida Kabila wari umaze imyaka irenga 17 ku butegetsi yasabye abakongomani kwakira ibyavuye mu matora ndetse bakishimira perezida mushya Felix Tshisekedi watsinze by’agateganyo ku majwi 38 ku ijana.

Yagize ati" Nibyo koko turababaye kubera ko umukandida wacu yatsinzwe ariko abakongomani bahisemo kandi demokarasi yubahirijwe."

Abafana ba Tshisekedi bari mu byishimo birenze