Print

Huye: Umukobwa ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije agiye gushyingiranwa n’umusore arusha imyaka 15

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2019 Yasuwe: 3822

Nyuma yo guhura urukundo rwabo rugashinga imizi,aba bombi bagiye gukora ubukwe, buzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2019, bukabera mu Karere ka Huye.

Ndayitegeye ufite imyaka 25 y’amavuko na Mukeshimana w’imyaka 40,basezeranye mu Murenge ku munsi w’ejo tariki 10 Mutarama 2019.

Mukeshimana Josée yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hashize umwaka umwe amenyanye na Ndayitegeye kandi yamubwiye ko amukunda kuko ari Imana yamumweretse bityo nawe amwiyumvamo.

Avuga ko akora akazi mu Nzu Ndangamurage i Huye ko kwigisha abanyeshuri no gutembereza abahasura kamuhemba 70 000 FRW ku kwezi naho umusore bagiye kubana akora ako gutwara abagenzi ku igare (umunyonzi).

Yagize ati “Mpembwa ibihumbi 70 ariko ni njye utunze urugo kuko mbana n’umukecuru n’abuzukuru be babiri. Ikintu cyose cyo mu rugo ni njye ukimenya kuko turi abakene.”

Avuga ko abari kwibwira ko umusore yaba amukurikiyeho imitungo cyangwa amafaranga bibeshya ku isezerano ry’Imana.

Yagize ati “Njyewe ndi umukirisitu Imana yangiriye neza inyihera akazi pe, niba mbeshya ayo mafaranga bavuga nyafite Imana izampane inyambure akazi yampaye. Yambwiye ko yankundiye uko ndi, ngo ni Imana yamunyeretse.”

Mukeshimana uvuga ashize amanga, yemeza ko Imana iri kumukorera ibitangaza kandi abishingira ku kuba yaramuhaye akazi kamufasha kubaho no kwita ku bo babana.



Comments

Mbonigaba jean marie 11 January 2019

Nge ndabyishimiye kuko hari ababona abagizwe nubumuga bakabanena ariko uwo musore nda mushigikiye