Print

Polisi ya Las Vegas yahawe urwandiko ruyemerera gufata DNA za Cristiano Ronaldo ushinjwa gufata ku ngufu umugore

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2019 Yasuwe: 1465

Kathryn Mayorga yatanze ikirego mu mwaka ushize ashinja Cristiano Ronaldo kumufatira ku ngufu muri Hoteli ikomeye yo mu mujyi wa Las Vegas mu mwaka wa 2009 byatumye polisi itangira iperereza.

Ubwo Ronaldo yafataga ku ngufu uyu mugore w’imyaka 33,hari DNA zasigaye ku ikanzu yari yambaye ndetse barashaka gufata DNA za Cristiano Ronaldo kugira ngo bazigereranye.

Abayobozi bo muri USA bamaze kohereza inzandiko mu nkiko zo mu butaliyani kugira ngo bahabwe DNA za Cristiano Ronaldo ukinira Juventus bazigereranye n’iziri ku ikanzu Mayorga yari yambaye.

Muri Nzeri umwaka ushize nibwo Mayorga yujuje inzandiko zo kurega Cristiano Ronaldo ndetse na polisi yemera gusubukura iki kirego yari yafunze mu mwaka wa 2010 nyuma y’aho uyu mukobwa ahawe akayabo k’ibihumbi 287 by’amadolari n’abahagarariye Cristiano ngo afunge umunwa.

Cristiano yatangaje ko ibirego byose ashinjwa ari ibinyoma ndetse uyu mugore yamubeshyeye kugira ngo azamukire ku izina rye ndetse avugwe cyane mu binyamakuru.

Umwe mu bakobwa bahoze bakundana na Ronaldo witwa Jasmine Lennard yatangaje ko yiteguye gufasha Mayorga ndetse afite ibimenyetso simusiga bizashyira hasi Cristiano Ronaldo yashinje kumutera ubwoba.



Polisi ya Las Vegas yahawe urwandiko ruyemerera gufata DNA za Ronaldo ushinjwa gufata ku ngufu Mayorga